Perezida Kagame yabwiye abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari hanze ko hari umuriro uzabotsa

Perezida kagame wsuye Akarere ka Burere mu Ntara y’amajyaruguru yijeje abanyarwanda umutekano avuga ko abanyarwanda bazawishakira ku neza cyangwa ku ngufu kuko nazo bazifie abwira abafite gahunda yo kuwuhungabanya bari inyuma y’Igihugu ko hari ababizanira nabo bazazana kandi ko kuba ari mu Bufaransa, Amerika, Afurika y’epfo bibwira ko bari kure ariko ko igihe bazegera umuriro uzabotsa

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko kuba  bafite umutekano ari inyungu zabo kandi ko bagakiye kuwuharanira kuko iyo bawufite bituma bakora ibyabo neza.

“ Umutekano ugomba kuboneka ku neza bishingiye kuko twumva ko ari ngombwa hagati y’Abanyarwanda n’abandi. Umutekano turawushaka niwo twifuza turaza kuwukorera ku neza ni biba ngombwa ku bundi buryo nabwo bifite uko byagenda. Ntabwo twakwingingira umuntu kuduha umutekano agomba kuwuduha byanze bikunze.” Umukuru w’Igihugu akomeza agira ati

“Ndavuga baba abaturimo n’abari ahandi, abari ahandi nabo tubageraho, tuzabageraho  ababa hanze baba bashaka guhungabanya umutekano wacu ni ukubiha igihe gusa, bamwe baratwizanira ikibazo tukagikemura hari abandi tuzazana batarizana niho mvugira ko umutekano ari ku neza uburyo bundi ni ku ngufu kandi turazifite.” Perezida kagame  yongeraho ko “ Nabo bose mwumva bavugira  ku maradiyo no kuri internet bavuga ubusa bariya nti bazi ibyo bavuga biriya nyine barabivuga nti bazi icyo bakinisha biriya nyine barabivuga  nk’umuntu waba uri muri Amerika,  uri muri Afurika y’epfo uri mu Bufaransa ukwibwira ko uri kure ariko uri kure nyine ntaho uhuriye n’umuriro ariko umunsi begereye umuriro uzabotsa ibyo bari bakwiye kuba babizi ari n’ababishyigikiye baziko hano batahakinira barakinisha umuriro uzabotsa.”

Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageraga mu karere ka Burera yakiranywe urugwiro n’abaturage

Ini ubwambere Perezida Kagame akomoje ku bahungabanya umutekano nyuma yahoo Nsabimana Callixte Sankara wigambye kenshi ibitero byo muri Nyungwe afashwe akazanwa mu Rwanda.

Abandi bias naho bahawe imburo ni Kayumba Nyamwasa umuyobozi wa RNC uba muri Afurika yepfo, Rusesabagina Paul  ukuriye FLN ya Sankara uba mu Bubiligi n’abandi benshi bamze gushyirirwaho impampurompuzamahanga zo kubata uri yombi bashinjwa guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *