Abayobozi bakuru mu Rwanda n’amakipe bafana

Abanyarwaada benshi kuri ubu bakurikirana siporo, abenshi muri bo bakaba ari abakunzi b’umupira w’amaguru aho bashyigikira amakipe menshi atandukanye mu Rwanda no hanze ariko bose bagahurira ku ikipe y’Igihugu Amavubi.

Gusa hari amakipe bizwi ko afite abafana benshi nka Rayon sport benshi bemeza ko ariyo ifite benshi mu Rwanda n’andi nka APR fc, Kiyovu Sport, Mukura hakiyongeraho n’amakipe ashyigikirwa bikomeye n’abaturage b’Ubuturere abarizwamo tunayifasha kubaho aho ku isonga haza Bugesera FC ikurikirwa na Musanze hakaza Kirehe, Espoir y’i Rusizi.

Bamwe mu bayobozi bakuru mu Gihugu nti batinya cyangwa ngo baterwe isoni no gutangaza amakipe bafana kuko banayahora inyuma haba ku bibuga, kuyafasha mu bushobozi no kumbuga nkoranyambaga.

Hano hari batandatu bazwi cyane mu Rwanda n ‘amakipe bafana.

  1. Umujyanama mukuru wa Perezida wa repubulika mu mutekano General Kabarebe James

Umwe mu banyacyubahiro bakomeye mu Rwanda bakoze n’imirimo ikomeye cyane harimo kuyobora igisirikare, kuyobora minisiteri y’ingabo n’ibindi ariko nti bimubuze kuba umufana ukomeye w’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Aha general kabarebe James yashyikirizaga APR fc igikomb cyayo cya shampiyona cya 16 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi

Umwihariko wa general Kabarebe ni uko benshi bamufata nk’intwari y’iterambere rya siporo hano mu Rwada kubera uburyo yafashije imikino itandukanye n’abayikina nubwo baba bava mu makipe adafana benshi bibuka abakinnyi yagiye avuza kandi bakina mu makipe mukeba ya APR FC afana.

  1. Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane

Nubwo bigoye kumenya inkunga y’amafaranga yaba atanga muri iyi kipe ni umwe mu bayobozi bayiha inkunga ikomeye yo kuyiba inyuma  ku kibuga akanagaragaza amarangamutima ye kuko muri sitade aba mu bafana benshi bagarazwa bishimira igitego cy’ikipe ye cyangwa bumiwe mu gihe ikipe ye itaratsinda.

Ministiri w’ubuzima Dr. Gashumba Diane afatanya n’anabafana ba Rayon sport gukomera amashyi ikipe nyumayo gutsinda igitego
  1. Perezida wa Sena Bernard Makuza

Umufana ukomeye w’ikipe ya Kiyovu siporo nawe wayoboye imyanya ikomeye mu gihugu irimo  nko kuyobora ministeri y’intebe igihe kirekire. Uyu munyacyubahiro nawe yafashije Kiyovu siporo byinshi mu bushobozi nanubu. Umwihariko we ni n’uko yemera ko anashyigikira ikipe y’Amagaju Fc yaho akomoka.

usibye kuba Bernard Makuza ari umufana w’amakipe nawe ni umukinnyi ukomeye mu ikipe y’abayobozi bakuru b’igihugu visio 2020.

  1. Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Nduhungirehe Olivier

Uyu mu minisitiri wanahagarariye u Rwanda mu Bubiligi igihe kirekire amaze kwigarurira imitima ya benshi ku mbugankoranyambaga kubera gutanga ibitekerezo bye ku ngingo zitandukanye zaba iza politiki, imibereho n’umupira w’amaguru ni umwe mu bafana bakomeye b’ikipe ya Mukura VS.

Minisitiri Nduhungirehe mu birango bya Mukura VS

Kuri ubu aheretutse gutangaza abantu avuga ko usibye kuba ari imboni y’Akarere ka Gicumbi ko nubwo yaba umuyobozi wako bitamubuza gukomeza gufana ikipe ye Mukura Vs yo mu Karere ka Huye.

  1. Bamporiki Edourd

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’itorero akaba yaranabaye mu nteko ishingamategeo umutwe w’abadepite avuga ko afana ikpe ya APR Fc bikomeye.

  1. Gatabazi Jeana Mrie Vianney

Uyu muyobizi w’intara y’amajyaruguru nawe ashimangira amagambaoya ministiri Nduhungirehe avuga ko nubwo akomoka mu ntara y’amajyaruguru ibarizwamo  amakipe nka Musanze fc na Gicumbi bitamubuza kuba umukunzi ukomeye w’ikipe ya APR FC.

Umupira ni umukino w’ubusabane kuba umuntu afana ikipe udafana nti bivuze ko mudahuje mu myumvire cyangwa mutakorana ngo muhuze, niyo mpamvu aba bayobozi nubwo bafite amakipe bafana batabura kuzuza  inshingano zabo kandi bayobora abafana b’amakipe atandukanye.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *