Ibuka ihangayikishijwe n’imyitwarire y’Abajenosideri barenga 8000 bagiye gufungurwa

Mu myaka itanu iri imbere n’uyu mwaka wa 2019 urimo hagigiye gufungurwa abagororwa ibihumbi 8857 Ibuka ikaba isaba ko babanza gutegurwa neza mbere yuko bajya mu buzima busanzwe kuko abafunguwe mbere hari uburyo batateguwe neza bageze hanze bateza ibibazo.

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi usaba ministeri y’ubutabera kongera imbaraga mu gutegura abagororwa barangije ibihano cyane abahamwe ‘ibyaha bya Jenoside kuko bagaragaza imico itari myiza irimo ingengabitekerezo ya Jenoside, kuvuga ko bafunzwe bazira ubusa n’ibindi iyo bageze hanze.

Perezida wa Ibuka Dr Jean Pierre Dusingizemungu avuga ko muri iyi myaka hagiye gufungurwa abantu benshi hagakwiye kugira igikorwa kuko mu bafunguwe harimo abagaragaje ko  ntacyo gufungwa byabamariye nkaho yatanze urugero rw’umusaza uherutse gufungurwa arangije ibihano yahawe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi wavuze ko “ Aho guturana n’umututsi naturana n’itongo rye” uyu muyobozi yakomeje atanga ingero z’abarokotse Jenoside bagitemerwa inka cyangwa nabo ubwabo bagahohoterwa.

Ikindi uyu muyobozi yagarautseho ahanini anasaba minisiteri y’ubutabera kugishyiramo imbaraga ni uko mu gihe aba bafunguwe bagakwiye kwigaragaza aho batuye.

“ Mu gihe bafunguwe bakagombye kujya mu nama y’Umudugudu bakabwira abana babo n’abandi abantu bose ko bafunguwe n’icyo bazize bikamenyekana nibyo bizakuraho imvugo y’abana babo bavuga ko ababyeyi babo bazise ubusa.” Ibi umuyobozi wa Ibuka yabivugiye mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro Imibiri ibihumbi 84 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iherutse kuboneka mu Mujyi wa Kigali ,

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye nawe yavuze ko bamaze kubonako uburyo abarangajije ibihano bategurwa bagiye gufungurwa budahagije hari igikwiye kongerwamo yizeza Ibuka ko bazayegera bakaganira uburyo iki gikorwa cyanozwa.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2019 hazafungurwa abagera kuri 807 bazaba barangije ibihano byabo  mu gihe 2020 hazafungurwa 922, muri 2021 hafungurwe 1496, muri 2022 hafungurwe 3620 naho 2023 hafungurwe abagera ku 2012.

 

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *