Musanze FC yatsinze, umukinnyi wayo ararongora undi aribaruka

Musanze  FC yahiriwe n’umunsi wo kuri uyu wa kane taliki ya 2 Gicursasi 2019 aho umutoza Ruremesha Emmanuel yatsinze umukino we wa mbere avuye mu bihano n’umukinnyi Kayigamba agatera intambwe ashinga urugo ndetse n’umukinnyi Uwamungu Mussa na we yibaruka umwana w’umukobwa.

Kayigamba yasezeranye mu Murenge wa Musanze n’umufasha we Theogenie usanzwe atoza ikipe y’abari n’abategarugori ya Fatma FC  ibyishimo bikomereza ku nstinzi y’ikipe ye yatsindaga Etincelles igitego kimwe ku busa mu mukino waberega kuri Sitade Ubworoherane.

Kayigamba n’umufasha we Theogenie nyuma yo gusezerana

Nyuma y’ibi byishimo, hahise humvikana indi nkuru nziza y’umukinnyi Uwamungu Mussa uzwi nka Kazehe urambye muri iyi kipe unavuka i Musanze wari wibarutse umwana w’umukobwa mu masaha ya saa tanu z’ijoro akaba yabyaranye n’umgore uvuka mu ntara y’amajyepfo mu Karere ka Nyanza.

Kuri Ruremesha Emmanuel, uyu wari umukino we wa mbere atsinze nyuma yo kuva mu bihano by’imikino ine yari yahawe aho n’umukino wa mbere yawutsinzwe na Marines igitego kimwe ku busa.

Intsinzi ya Musanze kuri uyu mukino yanayifashije kuva ku manota 26 igira 29 ihita ijya ku mwanya wa 11 muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League, ARPL).

Hibah umukobwa wa Uwamumungu Musaa uzwi nka Kazehe
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *