Abandika inkuru z’abana bifuzako zajya zibanza kwerekwa abana mbere yuko zisohoka

Ihuriro ry’abanditsi bandika ibitabo by’abana biyemeje kujya babanza kwereka inyandiko zabo abana mbere yuko zisohoka bakabanza bakavuga niba koko zizabaryohera cyangwa niba hari ibikwiye kongerwamo mu nyandiko zabo.

Ibi byatangajwe na Uwacu Karekezi Martin ubwo yari amaze guhabwa ubuyobozi bwo gucunga inzu y’Abana Writers Cafe isanzwe ihurirwamo n’abanditsi bandika inkuru z’abana mu mujyi wa Kigali.

Ati “mu byo nzakora ni ukuzana abana muri iyi nzu tukajya tubereka ibyo twabandikiye tukareba uburyo babyakira n’icyo basaba kugira ngo inyandiko zigere ku bana zibabereye.”

Yakomeje avuga ko ibi bizanafasha abana na bo kuzana inyandiko zabo bakabafasha kuzitunganya no kuzisohora.

Ati “Abana nibamara kuhamenyera na bo bizabatera ubushake bwo kwandika cyangwa nibaba batunganyije inyandiko zabo bazizane hano tubafashe kuzinononsora no kubagira inama y’uburyo zasohokamo.”

Kuri uyu wa mbere ‘Abana Writers Café’ yizihizaga isabukuru y’imyaka 4 imaze ivutse, ikaba yahise inakurwa mu maboko ya USAID yayicungaga ibicishije mu mushinga wayo yise’Mureke dusome’.

Uwacu Karekezi Martin umwarimu akaba n’umwanditsi w’ibitabo by’abana niwe ugiye kuyobora Abana Writers Cafe

Umuyobozi w’inzu z’ibitabo muri Ministeri y’Umuco na Siporo, Beata Nyirabahizi avuga ko mu gihe Abarana writers Cafe yiyegereje abana bizabafasha gukurana umuco wo kwandika no gusoma.

Ati “Iyo ushaka amajyambere arambye utoza abana kuko abana bafashe uyu muco bakawugira uwabo barawukurana bakawugira uwabo bityo ntibigorane nkuko watangira kwigisha umuntu kwandika akuze kandi umwana ubikuranye bigira akamaro kanini mu gihe kirekire kuko aba azabikora igihe kirekire azabaho.”

Abanditsi bahurira muri ‘Abana Writers Café’ bungurana ibitekerezo ku nyandiko zabo bagafashwa kubona amasoko y’ibitabo no kubona aho babibasohorera.

Ibitabo byabo bifasha abana kugira umuco wo gukunda gusoma no kwandika binabafasha kumenya gusoma no kwandika neza ururimi rw’Ikinyarwanda.

Bati “Kugeza ubu kuba imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwnada yarahindutse biracyatugora cyane kuko igitabo kimara umwanya muremure mu bagikosora bareba ko imyandikire cyanditswemo ihuye n’imyandikire mishya yemejwe.”

Beata Nyirabahizi Uyobora inzu zibitabo avuga ko kumenyereza abana gusona no kwandika ari ukubaka ibirambye
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *