Ushaka kugera kure ajyana n’abandi, Xi JInping

Mu ijambo risoza inama mpuzamahanga ya kabiri ku mugambi wa Jinping “ceinture et route” Jinping yerekana ko uyu mugambi uvuka mu Bushinwa, ariko ukerera imbuto isi yose. Nyuma y’imyaka itanu gusa, imbuto zawo zakwiriye isi yose, maze abayituye bawuvuga imyato.

Ni inama ya kabiri yitabiriwe n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga isaga 150, harimo aparezida bagera kuri 30. Noneho ntiwabaye umwanya wo kuvuga igitekerezo cya Jinping, nk’uko byari mu 2013 na 2017; ubwo habaye inama ya mbere yitabirwa n’ibihugu byinshi, aho Jinping yasonuraga iby’uyu mugambi yitaga uw’isi yose.

Mu ijwi rya Wang Botao, umunyamakuru wa CGTN ishami ry’igifaranga, ngo Uko imishinga myinshi ishyirwa mu bikorwa, niko Impungenege n’amakenga kuri uyu mugambi bigenda bihinduka amateka buhoro buhoro. Ni nako kandi imbuga z’ibiganiro hagati y’abanywanyi zigenda zaguka.

Umunyamakuru Wang Botao, wa CGTN ishami ry’igifaransa

Jinping nawe ati, “uyu mugambi wa twese watumye ubukungu bwisi bwaguka mu bikorwa bifatika, waciriye inzira ishoramari n’ubucuruzi mpuzamahanga. Wanazanye udushya mu micungire y’ubukungu bw’isi, maze uvubura amasoko mashya y’umunzero ku bayituye. Inzira n’imihanda ni ingenzi kuri buri wese, inkomoko y’ishya n’ihirwe rubanda ikesha kurumbuka”.

Nyuma y’imyaka itanu gusa, ibyari inzozi byaretse kuba igitekerezo cya Jinping gusa, hatangira kuboneka ibitangaza, imishinga mirongo na Magana irakorwa muri uru rwego ku isi yose.

Jinping, umusare w’ubwato bwambutsa abatuye isi inyanja y’ubukene

Kuba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga isaga 150 yarawugize uwayo, uyu mugambi ukaba ufite uruhuri rw’imishinga ku isi yose; ubu Jinping ntakiri uwo kwakira abashyitsi bamugendereye. Ubu araganira n’incuti, abavandimwe bafatanije kwiyubakira ‘Inkuge’, ubwato bwambutsa abatuye isi yose inyanja y’ubukene. Ubu Jinping niwe musare mukuru wabwo, nk’uko Botao akomeza abisobanura.

Ceinture et route ihuza Isi ikanafasha gukemura ibibazo bitandukanye by’ubukungu

Mu gihe isi yari ihangayikishijwe n’ibibazo by’ubukungu, amakimbirane no guhangana, ubwigunge, ubusumbane no kwiheba; nibwo umugambi ceinture et route wahise ugoboka.

Jinping ati, “ubushinwa buzafata ingamba zinyuranye zijyanye n’amavugurura no kwagura amarembo. Buzanafasha ibigo n’inzego kwiyubaka, kugira ngo imiryango ifungurwe birushijeho.

Ese Ubu bwato burakomeye bihagije?

Ese ntaho buhitisha cyangwa ngo moteri ibe itihuta?

Ahubwo se bufite amavuta ahagije yabugeza kure?

Ese burimo ibyangombwa byose kandi bijyanye n’igihe?

Jinping asubiza neza ibi bibazo, mu mvugo shusho y’abashinwa: icyatsi kibisi ni ntamakemwa, imberabyombi no guhanga udushya.

Kugirango ubwato buzagere kure, bisaba iterambere ntamakemwa, Imbere n’inyuma ntamakemwa, ibikorwa remezo ntamakemwa. Ishoramari rigomba kuba ntamakemwa, ubuterankunga bukaba ntamakemwa.

Ku bijyanye n’imitwarirwe y’ubwato rero, bisaba kubutwarana ubwitonzi butabogama. Ubwato buriho ku mpamvu y’abatuye isi, bugomba gutwarwa mu buryo buboneye bose. Buri wese agatanga ubuzobere bwe n’ubushobozi bwe.

Ku bikoresho by’ubwato, bisaba guhanga udushya. Ibi bituma umusaruro wiyongera. Udushya dutuma amasosiyete ahinduka ibihangange, tugatuma ibihugu birumbuka.

Mu rwego rwo kwerekana ko ubu bwato butazagana mu cyerekezo kimwe cy’ubushinwa, Jinping amara impungenge abitabiriye inama. Mu ijambo rye agaragaza ko hari ingamba zinyuranye zafashwe kugirango ubu bwato buzagende mu byerekezo byose, ibihugu bikabona ibicuruzwa, serivisi n’imari ziturutse hanze yabyo.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *