Minisitiri Nduhungirehe yanenze umuhanzi Gahongayire amusaba kwicisha bugufi no kwiyoroshya

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Olivier Nduhungirehe yanenze cyane umuhanzi Aline Gahongayire amusaba kwiyoroshya no kwicisha bugufi nkuko bibiliya ibisaba abakirisitu bose.

Ibi Nduhungirehe abitangaje nyuma y’amagambo yavuzwe n’uyu muhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana wavuze ko nta gitangazamakuru cyo mu Rwanda kiri ku rwego rwe.

Minisitiri Nduhungirehe wamusubije abicishije ku rubuga rwe rwa Facebook yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riri ku rwego rwa buri Munyarwnada uko yaba asa kose n’uko yaba ateye kose kuko rikora kinyamwuga kandi rigakorera Abanyarwanda.

Amagambo Gahongayire yatangaje mu gitaramo cyiswe ‘Because There Is Hope’ aho yatangaga ubuhamye bukomeye bw’ubuzima yaciyemo mu gutandakana nuwo bari barashakanye yatumye benshi bamwibazaho bananenga uwishongozi bwe.

Uyu muhanzikazi watangiye avuga ubuzima busharira yanyuzemo, hari aho yageze ari kuvuga ku by’itandukana rye na Gahima Gabriel wahoze ari umugabo we aterura agira ati “Bakambaza bati Aline, nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa? Gute ntarongorwa se? Nabibajijwe hehe, kuri [Radio] Ijwi ry’Amerika. Bati se ubundi Gahongayire [avuga mu Kirundi…] tubwire uburyo […] nti njye twaratandukanye n’umusore.”

Yungamo ati “Njye nari kubivugira kuri radiyo za hano? Ntibishoboka, Ijwi ry’Amerika. Bakajya bavuga ngo [abanyamakuru bo mu Rwanda] bitangazwa n’Ijwi rya Amerika. Nyine nari ndiyo i Washington DC ntabwo nari hano ku Isango Star. Niyo mpamvu n’ujya kubimbaza tugomba kuba turi mu rwego rumwe.”

“Buriya njye nawe twaganira. Umuntu tutaganira mba numva namubwira ngo ajye kureba dessin animé [inkuru ishushanyije], Tom and Jerry.”

Ubutumwa bwa Nduhungirehe
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *