Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byabuze umuriro biviramo abarwayi gusohorwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ibitaro bikuru byitiriwe umwami Faisal byahuye n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi na moteri yaho bayicanye igorana mu kwaka biviramo abarwayi gusohorwa mu bitaro.

Bivugwa ko iki kibazo cy’ibura ry’umuriro mu bitaro cyanageze mu gice kinini cya Kacyiru cyatewe no gukoranaho kw’insinga zateye iturika ryazo  rigatuma inzira y’amashanyarazi ihagarara.

Rwamurangwa Stephen Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yabwiye itangazamakuru ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kirimo kureba ahavutse ikibazo ngo gikemuke.

Yagize ati “Ikibazo cyo ntiyacyabura kuko basohoye abarwayi bose usibye abari basanzwe bakeneye ubufasha bukomeye, REG irimo gusuzuma ngo irebe niba hari agace kamwe abarwayi babimuriramo ngo barebe icyateye iki kibazo, gusa nta murwayi wagize ikibazo kuko abaganga barimo gukora ibishoboka byose.”

Yavuze ko ikibazo cy’amashanyarazi cyanageze ku gice kinini muri Kacyiru, hakabaho ikizima nubwo ibibazo byatangiye gukemuka.

Hanze y’ibitaro ni icuraburidi
Ibitaro by’Umwami Faisal ni ibitaro bikomeye mu Rwanda
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *