Ubushinwa: Umushinga wa Perezida Xi Jinping uhuza imijyi irenga 1000 mu buhahirane

Umushinga wa Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yise  “Centure et route” igamije guhuza ibihugu no kubiteza imbere mu bikorwa remezo wahuje imijyi y’Ibihugu byinshi ku Isi n’mijyi yo mu Bushinwa.

Umunyamakuru wa CGTN ishami ry’Igifaransa Wang Botao avuga ko Ubushinwa mu myaka 20 ishize bwabonye ibisigazwa by’amateka yabwo bubihawe n’Ubutaliyani nyuma yaho nabwo bwari bumaze kwemera uyu mushinga wa Cetune et route kikaba ari igikorwa gikomeye ubushinwa bwagezeho muri iyi myaka kandi kibikuye kuri uyu mushinga.

Wang Batawo Umunyamakuru wa CGTN ishami ry’Igifaransa avuga ko imijyi 1023 yo mu Bihugu 61 Ku Isi ikorana n’imijyi irenga 40 yo mu Bushinwa

Kuva ubushinwa butangije gahunda bwise “Centure et route” igamije  guhuza ibihugu mu bijyanye n’ibikorwa remezo bwemeza ko umaze gutanga umusaruro ugaragara mu bukungu, ubukerarugendo, uburezi haba ku Bushinwa no ku bihugu byawitabiriye.

Ubwo Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yavugaga kuri uyu mushinga ceinture et route, yavuze ko uzafasha abatuuye Isi ghuza ibibahuza biciye mu biganiro: . “uyu mushinga uzatuma abantu bahuza imyumvire ku muco hatabayeho guhangana. Tugomba gufasha hasi ibidutanya tukimakaza ibiganiro byubaka”.

Biciye muri aya masezerano umwaka ushize Ubushinwa bwasinyanye amasezerano n’Ibihug 24 bihuriye kuri uyu muryango yo kwemera impamyabumenyi za kaminuza n’amashuri yisumbuye.

Mu gihe mu bijyanye n’ubuhahirane ndetse n’ubutwererane imijyi 1023 yo mu bihugu 61 ku isi yanyanye amasezerano n’imijyi yo mu Bushinwa bikaba bivuze ko nibura imijyi 40 yo mu Bushinwa ifitanye amasezerano n’imijyi myinshi itandukanye yo mu bindi Bihigu by’Isi.

Abanyeshuri n’abashakashatsi barenga ibihumbi 10 buri mwaka bajya kongera ubumenyi mu Bushinwa

Usibye ubushinwa buvuga ko bwungikiye muri uyu mushinga bubona ibisigazwa by’amateka yabwo n’ubukerarugendo ku bihugu biwurimo wariyongereye kugera ku kigero cya 70% aho Aziya, Uburayi na Afurika; bihariye 74% by’ibyanya kamare by’isi na kimwe cya kabiri cy’ibijyanye n’ubutunzi bushingiye ku muco.

Ubukerarugendo nabwo bwariyongereye cyane mu mwaka wa 2017 mu bihugu biri muri uyu mushinga kuko hagati yabyo n’Ubushinwa hakozwe ingendo zibarirwa muri miliyoni 60 bikavugwa ko ingendo zakozwe n’abashinwa n’abandi bajya mu Bushinwa zikubye hagati ya 2.3 na 2.6.

Si ubukerarugendo gusa no mu burezi ibihugu bihuriye kuri uyu mushinga byungutse byinshi kuko nibura ubushinwa butanga buruse ibihumbi 10 buri mwaka ku baturutse muri ibi bihugu bajya kwigayo cyangwa gukorayo ubushakashatsi butandukanye ndetse n’umubare w’abashinwa bajya kwiga hanze ukaba warenze ibihumbi 600 mu mwaka wa 2017 bivuga ugenda wiyongera buri mwaka.

Ingendo zirenga miliyoni 60 zikorwa hagati y’Ubushinwa n’ibihug bihuriye kuri uyu mushinga
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *