Kutajya muri Uganda kw’Abanyarwanda bihagaritse igitaramo cya Charly na Nina i Kampala

Abakobwa babiri b’Abanyarwanda  bagezweho mu kuririmba hano mu Rwanda no mu Karere Charly na Nina bamaze kwemeza ko bahagaritse igitaramo bari bafite mu mujyi wa Kampala taliki ya yambere Gicurasi uyu mwaka kubera ibibazo by’umutekano.

Aba bakobwa bakunzwe muri Uganda bari bategerejwe cyane mu gitaramo kizabera muri liquid Silk Naalya hasanzwe habera ibitaramo bikomeye aho barikuzaba bari kumwe na Geosteady bakoranye indirimo Owooma.

Nina Muhoza aganira na rwandanziza.rw yavuze ko bitabashobokera kujyayo kuko nabo ari kimwe n’abandi banyarwnada bose batari kujya muri Uganda kubera ibibazo by’umutekano.

“ Ntabwo tuzajyayo kuko nawe uzi uburyo muri iyi minsi bimeze, gusa tuzakomeza gukora ibitaramo ahandi hashoboka haba imbere mu Gihugu no hanze yacyo mbere yuko twerekeza mu Bwongereza aho dufite ibitaramo.” Uyu muhanzi akomeza avuga ko ataribo bambere bahagaritse igitaramo muri Uganda kuko na The Ben biherutse kumubaho.

Charly na Nina ni bamwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bari bamazea kwigarurira imitima y’abagande benshi kubera ubwiza bw’indirimbo zabo zagiye zinahabwa ibihembo bitandukanye muri iki gihugu.

Charly na Nina bahabwa igihembo cy’indirimbo y’umwaka muri HiPipo Music Awards muri Uganda

Ibibazo by’umutekano mu karere bikomeje guhombya abahanzi b’abanyarwanda kuko usibye Charly na Nina, The Ben bahagaritse ibitaramo byabo muri Uganda na Meddy aharutse guhagarika igitaramo yari afite i Burundi mu minsi yashize nawe avuga ko ari ukubera impamvu z’umutekano.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Leta y’u Rwanda yasabye Abanyarwnada kuterekeza muri Uganda kubera ko umutekano wabo utizewe yo nyuma yaho hari abagiye bahohoterwa abandi bakahirukanwa mu buryo butunguranye kandi butemewe n’amategeko hagaragzwa n’urutonde rureru rw’abafungiweyo ntacyo bashinjwa.

Charly na Nina baririmba mu birori byarimo Perezida Museveni aranabasuhuza
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *