Kigali: amavuriro15 yigenga yafunzwe azira kutuzuza ibyangombwa

Nyuma yo gufunga amavuriro 15 atujuje ibyangombwa na banyirayo bakaba bagiye gushyikirizwa ubutabera ndetse na bamwe ubu bakaba bafunzwe minisitteri y’ubuzima yatanze imburo ku bandi bakora nta byangombwa ibasaba gufunga itarabageraho ngo ibasabire gukanirwa urubakwiye.

Minisitiri y’ubuzima n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha imaze iminsi mu bugenzuzi bw’amavuriro yigenga mu mujyi wa Kigali aho yafashe ba nyiri amavuriro yigenga 15 ikabashyikiriza inzego zibishinzwe n’amavuriro yabo agahita afungwa mu Turere twa Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge.

Mu itangazo iyi minisiteri yasohoye isaba ko n’abandi bakora muri ubu buryo bakwibwiriza bagafunga mbere yuko ibageraho kuko iri genzura rigikomeje n’ibihano byabo bikomeye mu gihe baba bafashwe bataruzuza ibyangombwa.

Mu mavuriro yafunzwe harimo ayo basanze afite ibyangombwa byayo byararangiye, ibyangombwa by’ibihimbano, abakozi badafite impamyabushobozi zibibemerera, imiti yarangije igihe, ibikoresho bitujuje ubuziranenge gukora ibyo batemerewe gukora n’ibindi.

Itangazo rya Minisitiri y’ubuzima
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *