Gatsibo: Umuzamu wa Hyton Motel afunzwe azira kwiba umukiriya w’umunymahanga

Mu ijoro ryakeye ushinzwe umuzamu wo muri Hyton Motel iherereye mu Karere ka Gatsibo yatawe muri yombi akekwaho kwiba umukiriya w’iyi hotel amafaranga akabakaba ibihumbi 250 by’Amanyarwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko uzwi nka Nyanjobe niwe wibye umukiriya w’Umunyetanzania wari ucumbitse muri iyi hotel aho yinjniye mu cyumba cye akoresheje urufunguzo rw’urucurano akajya mu gikapu cye agakuramo ayo mafaranga.

Uyu muzamu yafashwe n’umwe mu bayobozi ba Hoteli nyuma yo kumusaka bikomeye bakamusangana aka kayabo k’amafaranga nkuko Taarifa ibitangaza.

Aya makuru kandi yemejwe na CIP Hamdun Twizeyimana umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba uvuga ko ukekwaho iki cyaha yamaze gushyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha RIB ngo akorweho iperereza.

“ Nawe ubwe yemeye ko yibye amafaranga ariko avuga ko yari abikoze ku nshuro ya mbere.”

Umuvugizi wa polisi yasabye ubuyobozi  bwa hotel kongera gusubira mu iperereza bakareba neza ko uyu ukekwaho hataba hari abandi bakiriya yibye ibintu by’agaciro.

Ubuyobozi bw’iyi Hotel nabwo yabusabye kuba maso mu guhitamo abayicungira umutekano kuko mu gihe abakiriya bayo bazahora bataka kwibwa bizayigiraho ingaruka yo kubura abandi bakiriya.

“ Abayobozi ba Hoteli bashinzwe gutanga akazi ku bakozi basabwa kuba maso no kwigengesera mu gihe bahitamo abo baha akazi.”

Rodriguez Ruzibiza Umuyobozi w’iyi hotel ushinzwe amacumbi yahise yitandukanya n’imico mibi y’uyu mukozi ashishikariza abakiriya bayo kuba muso ku mitungo yabo baba bahazanye.

“Ibi byakozwe n’umukozi ku giti cye, uburinzi bwa hoteli buracyafitiwe icyizere.”

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *