Abayobozi twaboneje urubyaro nanjye nararuboneje ntitwababwira ibyo tutakoze –Minisitiri Gashumba

Minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatere kuboneza urubyaro kuko ariyo ntandaro y’imibereho myiza y’umuryango anavuga ko nk’abayobozi babwira abaturage ibyo bakoze bazi basomye kandi banakoreye ubushakashatsi bityo ko bagomba kubumva bakanabumvira.

Ibi minisitiri yabitangarije mu karere ka Nyagatare aho yari amaze gutangiza ubukangurambaga bwiswe “ baho neza” bushishikariza umuryango kubaho neza hirindwa kubyara abana badashoboye kurera, kugira ubwisungane mu kwivuza, kwisuzumisha ku bagore batwite n’ibindi bifasha umuryango kubaho neza.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Gashumba Diane yabwiye abaturage ba Nyagatare ko kuboneza urubyaro ari ingenzi mu kubaho neza kw’imiryango yabo anabahamiriza ko nk’abayobozi babwira abaturage ibyo bamaze gukora kuko babifuriza ibyiza.

“ Natwe abayobozi tubaha urugero natwe twaboneje urubyaro, nanjye nararuboneje n’abandi mubona hano bararuboneje ntabwo dushobora kubabwira ibintu tutakoze nk’abayobozi tutazi impamvu yabyo, tutize, tutasomye, tutakoreye ubushakashatsi ntabwo bishoboka ntabwo ariko dukora mudutege amatwi mutwumve kandi muzabibona.” Minisitiri Gashumba akomeza avuga ibyiza byo kuboneza urubyaro ku muturage nk’uko abayobozi babibabwira.

“Ibyiza muzabisanga imbere ni mubyara abana mubasha gushyira mu ishuri, mukabishyurira ubwisungane mu kwivuza bakabona akazi bakagira ubutaka bwo guhingamo no korora bagakora n’indi mirimo bafite ubwinge bwiza butagwingiye nicyo tubifuriza.”

Bamwe mu Baturage ba Nyagatare nabo bemeza ko bamaze kumenya ibyiza byo kuboneza urubyaro kuko basigaye babyikoresha bakabyara babona ari ngombwa.

Umwari Evangiline ukoresha urushinge rw’amezi atatu nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro avuga ko byamurinze ubukene.

“ Njye mboneza urubyaro kuko ubu mbyaye impanga  ku mbyaro ya kabiri nyuma yuko  imfura yanjye yari ifite imyaka 6 biramfasha cyane kuko nabyaye abo bandi uwambere akuze ashobora kugira ibyo amfasha.” Evangiline akomeza agira ati:

“ Iyo ubyaye undi mwana akuze bikurinda ubukene kuko kandi si nari kuvuga ngo nzaruboneza mbyaye kenshi kuko nta byo kubaha nari mfite,byangizeho ingaruka zo kuva ariko byari ibisanzwe ubu njye nzi ibyiza byabyo n’abatuganira barabizi.”

Ubu bukangurambaga ngaruka mwaka bwatangiye taliki ya 23 bukazasoza kuwa 30 Nyakanga uyu mwaka bukazakorerwa ahantu hatandukanye harimo mu bigo by’amashuri ku mavuriro mu miganda n’ahandi.

Ubu bukangurambaga kandi bwahuriranye no gufungura amavuriro y’ibanze 23(poste de sante)  mu Karere ka Nyagatare aho hari nk’iry’Akagali ka Gikagata gatuwe n’abaturage bakoraga urugendo rw’aamsaha atatu bagiye kwivuza ku bigo nderabuzima rimwe na rimwe n’imihanda mibi ikababuza kugerayo igihe imvura yabaga yaguye.

 

Poste de sante ya Gikagati ije korohereza abaturage gukora urugendo rurere bagiye gushaka ikigonderabuzima

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye ubu bukangurambaga

Minisitiri Dr Gashumba yasabye abaturage kuboneza urubyaro nkuko we n’abandi bayobozi babikora

Guverineri Mufulukye yijeje abaturage ko uyu mwaka uzasiga buri kagari gafite ivuriro ry’ibanze

 

Abajyanama b’ubuzima bahawe ibikoresho bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *