Umushoramari w’Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda ahita yitaba Imana

Umunyarwanda wari umushoramari muri Uganda ahazwi nka Kisoro hafi n’u Rwanda yarashwe n’abantu bataramenyekana yitaba Imana ubwo yarimo ava ku kazi ataha imuhira kuri uyu wambere kuwa 15 Mata 2019.

Lambert Sabaho wari ufite uruganda rukora inzoga zo mu bwoko bwa divayi ruzwi nka Isimbi Wine i Gisoro nyuma yo kuraswa yajyanywe ku bitaro bya Kisoro byegereye Bigina aho yari sanzwe atuye yamaze gushiramo umwuka.

Abarashe Sabaho babanje kumukurikira bari mu modoka y’umweru nawe ari kuri moto asanzwe agendaho baramureka agera mu rugo ari naho bamurasiye nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru chimpreport.

Ushinzwe umutekano i Kisoro aharasiwe uyu Munyarwanda wanze ko umwirondoro we ugaragazwa yavuze ko abarashe uyu munyarwanda bahise biruka umwijima utuma batabona pulake z’imodoka barimo.

Polisi kandi ivuga ko itaramenya neza impamvu y’iraswa ry’uyu munyarwanda wari ufite umugore w’umufumbira witwa Mahirwe Anastasia abakaba bari banafitanye umwana umwe w’umuhungu.

Polisi ivuga ko igikomeje iperereza ry’icyateye uru rupfu mu gihe umurambo we ukiri ku bitaro bya Kisoro muri Uganda.

Hashize iminsi Abanyarwanda bagiriwe inama n’ubuyobozi yo kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo utifashe neza muri icyo Gihugu ndetse hakaba hari n’abirukanyweyo bavuga ko bari batangiye kubura ibyabo mu mpamvu zidasobanutse abandi bakaba bahafungiwe n’abandi bari bahamaze igihe kirekire bahisemo kwicyura kubera impamvu z’umutekano

Sabaho yari afite ibyangombwa by’umunyarwanda
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *