Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yakiriye impano y’Ubshinwa yo kuzamura ubushobozi

Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yemeje ko yakiriye impano ya miliyoni ebyri z’amadolari yahawe na guverinoma y’Ubushinwa yo kubaka ubushobozi.

Aya mafaranga yatanzwe mu buryo bwa sheki  atangwa n’uhagarariye ubushinwa muri uyu muryango Liu Yuxi, yakirwa n’uwungirije umuyobozi wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Kwesi Quartey.

“Nishimiye kwakira ubundi bufasha mu izina rya komisiyo y’ubumwe bwa Afurika sheki ya miliyoni 2$ ziturutse muri guverinoma y’ubushinwa zo gufasha kuzamura ubushobozi na gahunda z’iyi komisiyo.”

“ Dushimiye leta y’Ubushinwa n’abaturage b’Ubushinwa gukomeza kudufasha.”Uwungirije umuyobozi wa Komiyo ya Afurika yunze ubumwe amenyesha Abanyafurika abicishije kuri Twitter ashyiraho n’ifoto yakira iyo sheki.

Umubano wa Afurika n’ubushinwa ukomeje kwiyongera kuko kuri ubu ubushinwa bushaka kwigarurira uyu mugabane bubinyujije mu mubano bugirana n’igihugu ubwacyo ariko bukanakomeza gukorana n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe by’umwihariko.

Guverinoma y’ubushinwa ifasha cyane icyicaro cy’umuryango w’ubumwe bwa Afurika giherereye  muri Ethiopia ukanafasha ibiro byawo bike biba  mu Bushinwa i Beijing.

Leta zunze ubumwe za Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wihanangirije Afurika ku nguzanyo ihabwa n’Ubushinwa bo bise umutwaro ukomeye Ubushinwa bwikoreza Afurika.

Ubutumwa bwa AUC kuri twitter
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *