Bazeyi wari umuvugizi wa FDLR na abega batangiye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu nkiko zo mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mata 2019, nibwo abayobozi babiri bo mu mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bagejejwe mu rukiko ku nshuro ya mbere baregwa ibyaha birimo iterabwoba.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko Nkaka Ignace uzwi ku izina rya La Forge Bazeye  na Nsekanabo Jean Pierre uzwi ku izina rya Abega, bagomba kuryozwa ibikorwa by’ubwicanyi byakozwe n’umutwe wa FDLR ku butaka bw’u Rwanda.

Aba bayobozi bombi ba FDLR baregwa kandi gukorana n’igihugu cy’amahanga bagamije gushoza intambara mu Rwanda.

BBC itangaza ko Nkaka Ignace wari umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre wari ushinzwe iperereza, baregwa gukorana n’igihugu cya Uganda kugira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Nk’uko ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwabitangaje bubicishije ku rukuta rwa Twitter, buvuga ko aba bagabo baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, aba bombi ubushinjacyaha buvuga ko bahuriye i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kugira ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.

Aba bagabo bombi baregwa kandi no gutanga amakuru atari yo ku Rwanda agamije kwangiza isura yarwo mu mahanga.

Mu Ukuboza 2018, nibwo Bazeye na Lt.Col Abega bafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bitangazwa ko bari bavuye muri Uganda, nyuma baje koherezwa mu Rwanda.

Umutwe wa FDLR, Bazeye na Lt.Col Abega babarizwagamo, urwanya Leta y’u Rwanda, umaze imyaka igera kuri 25 urwanira ku butaka bwa Congo, ukaba ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *