Mvugishije ukuri bitari imvugo ya politiki ntacyo twakoze kuri Autism -Minisitiri Gashumba

Minisitri w’ubuzima Dr. Gashumba Diane avuga ko nacyo leta yigeze ikora ku burwayi bwa Autism  agereranyije n’ubundi burwayi bagiye bashyiraho gahunda zihariye zo kuburwanya no kubuvura ariko ko kuri Autism usibye kuvuga imvugo za politki ntacyo bakoze kandi bagomba kubyemera bigakosoka.

Ibi minisitiri Gashumba yabitangarije ababyeyi bafite abana bafite iki kibazo ubwo bizihizaga umunsi mukuru wabo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Mata 2019 usanzwe wizihizwa taliki ya 2 Mata buri mwaka ku Isi hose.

Uyu munsi wizihijwe n’imiryango y’ababyeyi bafite aba bana igera ku 100. Uyu  umuryango umaze imyaka 4 ushinzwe abawugize bakaba barahujwe n’ibibazo by’abana babo bijyanye n’amashuri, ubuvuzi n’ibindi.

Abagize uyu muryango bagaragarije minisitiri w’ubuzima uruhuri rw’ibibazo bafite bishingiye ku buvuzi, uburezi imibanire y’abana n’imiryano akato n’ibindi.

“ Kurera umwana ufite Autism biragoye cyane kuko usibye akato uhabwa bavuga ko uzanye ikigoryi mu muryango nawe ubwawe ntacyo wikorera kuko amasaha yose uba uri kumwitaho kuko ntacyo aba yifashije.” Dusengimana Speciose utuye mu Karere ka Kicukiro akomeza avuga ibibazo bafite.

“ Kubona umwana yiga kugenda afite imyaka ine iyo yose akayigira atazi  kuvuga ukimubinda nk’uruhinja, uwanjye agejeje imyaka 12 ariko ari mu ishuri ry’inshuke kandi nabwo mbona ndi kuruhira ubusa byose bikiyongeraho akato mpabwa n’umuryango n’abaturanyi ngo mbyara ibigoryi.”

Mukagaju Josephine wapfushije abana be bose muri Jenoside yakorewe abatutsi yifuje kongera kubyara nyuma yayo abyara umwana ufite Autisme bituma umugabo amuta bimutera ubukene kuburyo yiciza impamvu yabyaye.

“Ubu agize imyaka 16 ntaramenya kuvuga namujyanye mu ishuri ni ukwirirwayo gusa ntacyo afata ariko  abarimu baramwimura ubu ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ariko nti yakwandika izina rye cyangwa ngo avuge izina ry’umwarimu we.”

” Byanteye ubukene ubu singira aho mba ndacumbitse umugabo yahise anta kubera uwo mwana kuburyo njya ngera aho nk’icuza n’impamvu bybayeho nkongera kubyara kuko byose ni njye wireba nta bufasha nabuke mbona bafasha abndi bafite imirire mibi njye bakambwira ko uwanjye yakuze kandi nawe umutwe warabyimbye yahuriweho n’uruhuri rw’ibibazo.”

Imiryango 100 y’ababyeyi bafite abana barwaye Autism bibumbiye mu muryango umwe

Nta bushakashatsi burakorwa mu Rwanda ngo hamenyekane umubare w’abana bafite iki kibazo kuko n’umuryanvo w’ababyeyi twavuze haruguru ugizwe n’abatuye mu mujyi wa Kigali no mpungengero zawo.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba yemereye aba babyeyi ubufasha bushoboka avuga ko batinze kkwita kuri iki kibazo ariko ko igihe ari iki.

“Twakomeje kuvuga dukoresha imvugo ya politiki cyane tuvuga ko hari ibintu byinshi turi gukora ariko njye mvugishije ukuri mbona ntacyo twakoze numva tugomba kubyemera tukamenya ko iki kibazo tutagihaye umwihariko wacyo nkuko tuvuga ngo dufite gahunda ya Malariya, sida n’izindi.” Minisitiri yakomeje avuga ubuhamya bwe.

” Njye ubwanjye nagiye gusura ibigo byita kuri aba abana riko nasanze ntakintu gihari reka mbivuge kuko hari nabo basangije ibyo bintu,  nasanze ari ahantu ho kwiriza abana ngo bakine ariko nta reme hafite.” Minisitiri yatanze icyizere ko hari ikigiye gukorwa mu maguru mashya.

” Usibye kubyitaho no kubikurikirana tugiye kwihutira guha ubushobozi abantu bashobora kwita kuri aba bana, ibi binabaye igihe cyiza turi gutegura ingengo y’imari muri minisiteri zacu, tugomba kwinjiza iki kintu mu ngengo y’imari itaha, tuzafatanya  kandi ntabwo bizatunanira kuko Igihugu cyacu kita ku bana cyemera ko arizo mbaraga zacyo.”

Autism ni ikibazo abana bavukana kigatera urusobe rw’ibibazo ku bwonko bwabo bigahita bidindiza imibereho yabo bishingiye mu mibanira yabo na rubanda kuko itumanaho ryo kuvuga n’ibimenyetso rihita rigorana, imikurire yabo ikadindira n’ubushobozi bwo gufata mu mutwe bukagabanuka cyane.

Ubushakashatsi bwabaye muri Amerika bugaragaza ko umwana umwe mu bana 40 aba afite iki kibazo ariko mu Rwanda ho nti burakorwa b’umwihariko.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *