Salva Kiir na Riek Machar bagiye guhurira mu biganiro by’amahoro i Vatican
Abayobozi ba Sudani yepfo biteganyijwe ko bahurira i Vatican mu cyumweru gitaha mu biganiro by’amahoro nkuko byemezwa n’umuvugizi wa Vatican.
Perezida Salva Kiir n’uwo bamaze igihe bahanganye wanigeze kuba visi perezida we Riek Machar bazahurira i Vatcan hagati ya taliki 9 n’10 Mata 2019.
Alessandro Gisotti umuvugizi wa Vatcan yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP avuga ko azaba ari “umwiherero w’amasengesho” kuri aba bagabo bombi.
Uyu muvugizi nti yigeze avuga niba aba bombi bazaganirira mu maso ya Papa Francis cyangwa niba atazaba ahari.
Inzirakarengane zibarirwa mu bihumbi zaguye mu mirwano y’aba bagabo mu gihe ababarirwa muri miliyoni bo bahunze bava mu byabo. Iyi ntambara yatangiye muri 2013 nyuma y’imyaka 2 gusa iki gihugu kibonye ubwigenge ubwo cyari cyiyomoye kuri Sudan.
Riek Machar yahunze igihugu cye muri 2016 ariko bikaba biteganyijwe ko mu kwezi gutaha azasubira mu Gihugu cye ku mwanya wa Visi Perezida nkuko amasezerano y’amahoro yabyemeje.
