Undi Munyarwanda wigishaga muri Uganda yatawe muri yombi

Inzego z’umutekano muri Uganda zataye muri yombi umunyarwnada ufite n’ubwenegihugu bwa Uganda wari usanzwe ukora umurimo w’ubwarimu muri iki Gihugu.

Uyu munyarwanda witwa Karangwa Daniel w’imyaka 43 y’amavuko yafashwe kuwa 26 Werurwe 2019 akuwe ku ishuri rya Rwamata Summit College aho yari amaze imyaka 19 yigisha.

Kugeza ubu impamvu yitabwa muri yombi rye nti iramenyekana nkuko byemezwa nabo mu muryango we.

“Karangwa yakuwe ku ishuri aho asanzwe yigisha bamushyira mu modoka nanubu ntaragaruka.” Umwe mu bo mu muryango we utashatse gutangaza umwirondoro we.

Abatwaye uyu mwarimu ngo babanje kumubwira ko ari polisi ya Rwamata imushaka ku mpamvu ziperereza yarimo ikora.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yabanje gufungirwa kuri polisi ya Rwamata aho yabanje kubazwa ibizo n’iyi polisi ikabona kumwimurira muri gereza zo mu murwa mukuru wa Kampala.

Umwe mu bo mu ryango wa Karangwa witwa Fred avuga ko na nubu Polisi itigeze ibabwira impamvu y’ifungwa rye ahubwo ikababwira ko bagomba kubaza umutwe wa polisi witwa Flying squad” isanzwe ikumira ibyaha bikomeye muri Uganda.

Abanyarwanda muri Uganda nti bakomeje koroherwa ku va mu myaka ibiri ishize kuko bafatwa bagafungwa abandi bakirukanwa muri iki gihugu.

Mu minsi ishize nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri yububanyi n’amahannga Olivier Nduhungirehe yagaragaje urutonde runini rw’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko asaba ko barekurwa.

Gusa kugeza uyu munsi Abanyarwanda barenga 90 nibo bamaze kwirukanwa muri Uganda bagarurwa mu Rwanda.

Muri iyi minsi abanyarwanda babujijwe gusubira muri iki Gihugu kugeza ubwo ibi bibazo bizakemukira bakajyayo bizeye umutekano wabo.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *