Gakumba agiye guhura na Simba sc bongere baganire ku masezerano ya Kagere

Umushahara ugomba kongerwa ,Ibuhumbi 400 by’amadolari bya Zamalek biri kumeze ni bimwe mu bigiye gutuma Gakumba Patrick atega indege akajya kongera kuganira na Simba SC ku masezerano ya Kagere asigaje umwaka umwe

Ushinzwe guharanira inyungu za rutahizamu Kagere Meddie, Gakumba Patrick aritegura kujya muri Tanzania kuganira n’ikipe ya Simba SC asanzwe akinira ku byerekeye amasezerano ye niba bamureka akerekeza mu yandi makipe amwifuza cyangwa akahaguma bakamwongerera umushahara.

Gakumba Patrich uzwi cyane nka Super Agent yabwiye rwandanziza ko koko ateganyakujya muri Tanzania nyuma y’umukino  uzahuza Simba na TP Mzembe mu mikino ya Caf Champions League uteganyijwe kuya 6 Mata 2019 bakaganira ku hahaza h’uyu mukinnyi wifuzwa n’amakipe menshi muri Afurika.

Gakumba yemeza ko Kagere ari umwe mu bataka beza Afurika ifite

“ Nibyo koko ndi kwitegura kujyayo kuko murabizi ko ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yifuzaga kugura Kagere ibihumbi 400 by’amadolari ariko Simba irabyanga yifuza ko twahura tukaganira.” Gakumba akomeza agira ati:

“ Ntakibazo kuba yaguma muri Simba SC kuko icyo dushaka twe ni amafaranga kuko ubu ahembwa ibihumbi 6 by’amadolari nibura twifuza ko bamushyira ku bihumbi 10.” Mu makuru yandi atugeraho ni uko Gakumba nawe yemera ko Simba ari ikipe ikomeye idashobora kemera kurekura Kagere nyuma yaho ibaye imwe mu makipe 8 yambere akomeye muri Afurika.

Amakipe menshi yifuza Kagere  arimo TP Mazembe, SC Vita, Raja Casablanca n’andi makipe yo muri Amerika amwifuza nkuko byemezwa na Gakumba ariko akavuga ko nta n’imwe baraganira.

” Amasezerano ya Kagere yemera ko ikipe imwifuza igura amasezerano afitanye na Simba SC cyangwa igahita imwngerera amasezerano igihe simba yanze kugurisha ayo masezerano.”

Kagere Meddie kuri ubu afite ibitego 13 mu mikino 21 akaba ari rutahizamu wa kabiri ariko  ikipe ye ikaba ifite ibirarane by’imikino 7 muri shampiyona ya Tanzania mu gihe muri Caf Champions league ari ku mwanya wa 2 n’ibitego bitatu uwambere ni Themba Zwane umurusha igitego kimwe akinira TP  Mazembe bagiye guhura.

Kagere Meddie amasezeranno ye muri Simba SC asigaje umwaka umwe kuko azayarangiza mu kwezi kwa gatandatu 2020.

Kwirakwiza