RDC: Abaturage benshi nti bemera Ebola bayifata nka baringa yashyizweho n’ubuyobozi

Ubushakashatsi bwakozwe ku ndwara ya Ebola muri Congo Kinshasa cyane cyane bo mu bice bya  Beni na Butembo hugarijwe n’iyi ndwara bugaragaza ko kimwe cya kane cy’abatrage b’iki gihugu batemera ko iyi ndwara ibaho n’aandi benshi bagaragaza ko batizera abaganga bayivura.

Dr Patrick Vinck wo muri kaminuza ya Havard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu bakoze ubwo bushakashatsi, yabwiye itangazamakuru ko  hari ibihuha byinshi bikwirakwizwa mu baturage, bigatuma binuba abaganga.

Avuga kandi ko abaturage b’iki Gihugu bashinja abo baganga ko bakorera leta, bakaba ari bo bakwirakwiza icyo cyorezo, ko kandi babikora bagerageza kubifatirana.

Muganga Vinck amtangaza kandi ko abo baganga bagashinjwa kugira uruhara mu kubuza abaturage kujya gutora mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka muri Kongo.

Avuga ko hari abantu badashaka kujya kwa muganga mu gihe barwaye, cayangwa bakanga gutangaza umuntu bumvise cangwa bazi ko afite ibimenyetso bya Ebola.

Agira ati : “Ntibashaka ko bimenyekana, kandi ntibashaka no kujya kwivuza”.

Muganga Vinck avuga ko hari intambwe nini cyane yatewe mu rugamba rwo kurwanya icyiza cya Ebola urebeye ku bimibare y’abo gihitana, n’abo cyahitanaga mbere.

Ubwo bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru The Lancet Infectious Diseases journal gitangaza ko abaturage batizeye abategetsi kubera intambara bamazemo imyaka myinshi kubera n’ubutegetsi bubi, icyo kikaba kimwe mu bituma icyo cyiza gikomeza guhitana abantu.

Muganga Vinck avuga ko urukingo rurimo rurageragezwa muri icyo gihugu ari intambwe ikomeye mu buryo bwo kurwanya icyiza cya Ebola, ariko ko hari icyo bibagiwe mu gutegura urwo ruckingo.

Avuga ko mu gutegura urwo rukingo bibagiwe gusesengura neza uburyo abaturage ba Congo bazarwakira

Mu burasirazuba bw’icyo gihugu, abantu barenga 600 bamaze guhitanwa na ebola kuva mu kwezi kwa  munani kwa 2018 mu gihe abandi barenga igihumbi bacyanduye.

Ariko benshi banga gufata imiti bakanagerageza guhisha ibimenyetso by’iyo ndwara.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *