RDC : Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima yiyemeje kurandura Ebola burundu mu mezi atandatu

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko bihaye amezi atandatu yo kuba baranduye Ebola ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Kanama umwaka ushize nibwo hatangajwe ku mugaragaro ko muri Congo hari Ebola. Mu barwayi 927 bamaze kuboneka, 584 bahitanywe nayo nk’uko imibare ya Minisiteri y’ubuzima muri RDC ibigaragaza.

Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’agace ka Ituri nizo zibasiwe n’icyo cyorezo. Ibikorwa byo guhashya Ebola byagiye bibangamirwa n’imirwano y’imitwe yitwaje intwaro mu duce tumwe na tumwe.

Mu cyumweru gishize ibigo bibiri by’abaganga batagira umupaka byagabweho igitero mu duce twa Katwa na Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Genève mu Busuwisi, Dr. Tedros yavuze ko nubwo bahuye n’ibyo bibazo, icyorezo cya Ebola gisa n’icyahoshejwe.

Yagize ati “Nubwo ibintu bitifashe neza, icyo cyorezo cyarakumiriwe mu duce 11 muri 28 twari twibasiwe ariko ntiturabasha guhagarika ubwandu bushya muri Beni, Mangina, Komanda na Oicha”.

Yakomeje avuga ko ubu umubare w’abanduraga Ebola mu cyumweru wagabanyutse ukava ku bantu 50 ukagera kuri 25 nkuko JeuneAfrique yabitangaje.

Icyakora, Dr. Tedros yavuze ko nubwo hari ibimaze kugerwaho, umutekano mu duce tukirimo Ebola ukomeje kuba mubi, ibintu bishobora gusubira irudubi Ebola ikiyongera.

Ubusanzwe igihugu bitangazwa ko nta Ebola ikirangwamo, iyo hashize iminsi 45 yikurikiranya nta wundi muntu uyanduye.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *