Yego Innovition yo mu Rwanda yabaye iyambare muri Afurika mu ikoranabuhanga ryo mu binyabiziga

Inkuru ya RWANDANZIZA
Kuwa November 14, 2018 saa 9:00 pm

Karanvir Singh washinze Yego ahabwa igihembo

Yego Innovision izwi nka Yego Moto ikomoka mu Rwanda yahawe igihembo cyambere muri Afurika nka company yambere  ifite porogaramu  nziza (APPS) yikoranabuhanga mu binyabiziga  muri Afurika mu mwaka wa 2018.

Akanama k’abakemura mpaka kahisemo Yego Innovision isanzwe ikoresha Yego moto mu binyabiziga byo mu Rwanda (moto n’imodoka) nka porogaramu nziza muri Afurika y’ikoranabuhanga mu binyabiziga. Ibi byabaye mu ijroro ryo ku cyumweru talik ya 11 Ugushyingo mu birori bikomeye byabereye mu mujyi wa Cape Town muri Afurika yepfo aho Yego Innovision yahabwaga iki gihembo.

Buri mwaka iki gihembo kiratangwa muri Afurika kigahabwa porogaramu y’ikoranabuhanga yahize izindi mu bijyanye n’ibinyabiziga n’ubwikorezi muri Afurika. Iki gihembo Yego yatwaye kiba cyahatanirwaga n’amasosiyete arenze 300 aturuka mu bihugu 39 by’Afurika.

bakaba bahatanaga mu byiciro 14 bagataranwa n’akanama nkemurampaka kigenga karimo inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu bwikorezi, abanyamakuru, abashoramali n’abandi bayobobozi bafite aho bahuriye n’ikoranabuhanga.

Yego yatsinze amasosiyete akomeye bahatanaga mu cyiciro kimwe harimo FLX yo muri Afurika y’epfo, LULA nayo yo muri Afurika y’epfo, UGABUS Inc yo muri Uganda na Zuoix for ZOOMED yo muri Cameroon.

Karanvir Singh washinze Yego ahabwa igihembo

Karanvir Singh washinze Yego ahabwa igihembo

Andrew Fassnidge, umuyobozi  akaba na nyiri AppsAfrica.com ariyo itegura ibi bihembo yavuze ko Yego ari intangarugero mu gutanga serivisi nziza ikaba n’umusemburo mu guhindura ibinyabiziga muri Afurika.

” Yego ni urugero rwiza rudasanzwe rwa serivisi iza ari nshya igakora neza itabangamiye izo isanze, yatangiriye mu Rwanda na nubu niho ikorera ariko ishobora kuba umusemburo wo guhindura serivisi z’ubwikorezi ku mugabane wose (Afurika). ikoresha udushya mu ikoranabuhanga mu guhanga imirimo mishya no kwinjiriza leta amafaranga.” yakomeje ashima ubuyobozi bwa Yego.

” Ndashima cyane Karanvir Singh, uyobora Yego akba ari nawe wayshinze kube aka iyi porogaramu ku bushake n’ingufu ashyiramo ashaka ko umushinga we wakura ugakwira muri Afurika yose”.

Yego yageze mu Rwanda muri Nzeri 2017, itangirana na Yego Moto ikorana na moto izagukomeza yaguka u bijyanye n’ikoranabuhanga aho benshi bavuga ko yazanye umutekano n’isuku mu bwikorezi bwa tagisi na moto mu gihugu.

Karanvir Singh uyobora akaba ari nawe washinze Yego yishimiye igihembo yahawe anashimira babitegura.
” Birashimishije cyane kuba aritwe tuyoboye Afurika muri Porogaramu nziza”, akomeza agira avuga ko bifuza kwaguka bakegera abatuirage cyane babaha ibyo bakunda gukenera:

” Gahunda yacu yoroheje ubuzima ku bagenzi,abashoferi, polisi n’abatanga ibyangombwa. ubushobozi bwacu nti bugira gitangira. nka sosiyete ifite intego nk’ibyo duteganya gukora ni ugutangiza gahunda zo gutanga ibikoresho n’abantu nk’ibikoresho by’amashanyarazi n’abayakora,amazi n’isuku”

Yego ni sosiyete yo mu Rwanda imaze kumenyerwa cyane mu bwikorezi bwa tagisi voiture (yegocabs) na moto (Yegomoto) aho ikoresha ikoranabuhanga mu kwishyura no kwrekana urugendo umugenzi yagenze anafite umutekano w’ibye n’inzira anyuramo.

Abandi batwaye ibihembo n’ibihugu baturukamo

Best EdTech Solution – Ever Africa for Xander Educational Apps (South Africa)

Best Enterprise Solution – Kobo360 (Nigeria)

Social Impact Award – WeThinkCode_ (South Africa)

Best African App –  SafeBoda (Uganda)

Disruptive Innovation Award – NALA for NALA App (Tanzania)

Best Fintech Solution – Clickatell for WhatsApp Chat Banking (South Africa)

Best HealthTech Solution – Baobab Circle for Afya Pap (Kenya)

Best AgriTech Solution – Farmcrowdy for Farmcrowdy App (Nigeria)

Best News & Entertainment Solution – Qene Technologies for Kukulu Game (Ethiopia)

Best Blockchain Solution – Custos Media Technologies for Custos (South Africa)

Best IoT Solution – Hydrologistics Africa (Kenya)

Best Mobility Solution – Yego Innovision (Rwanda)

Best mCommerce Solution – Travelstart for Flapp (South Africa)

Changing Africa Award – Vanu, Inc (Rwanda)

izindi nkuru wasoma

ghana

Amafoto: Dore uko muri Ghana bashyingura, bagasezera ku bapfuye mu buryo bugaragara nk’inzozi

Inkuru irambuye

anhchupmanhinh20181103luc20511515412531137271996081797

Umunya-Vietnam yegukanye ikamba rya Miss Earth 2018, Umunyarwandakazi atahira aho

Inkuru irambuye