Yakoresheje imiti y’ibimasa mu gushaka kwiyongerera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bituma igitsina cye bagica

Umugabo wari mu mibonano mpuzabitsina n’umugore w’imyaka 30 yajyanwe ku bitaro shishitabona nyuma yo kumenya ko yakoresheje imiti isanzwe ihabwa ibimasa ashaka kwiyongerera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

Iyi miti y’ibimasa yakoresheje kugirango agire ubushake buhagije mu gikorwa yari agiyemo yatumye ubushake bwe bw’imibonano abumarana iminsi itatu igitsina cye cyaranze gusubira mu buryo busanzwe.  Uyu mugabo utatangajwe umwirondore byemejwe ko yabagiwe mu bitaro bya Specialist Hospital 270 biherereye mu mujyi wa Reynosa uri ku mupaka wa leta zunze ubumwe za Amerika na Mexico.

ibitaro bya Specialist Hospital 270 nibyo byakiriye umurwayi

Uyu muti uyu mugabo yawunyoye ubwo yiteguraga kubonana n’umugore w’imayaka 30 nawe utatangajwe nkuko byemezwa n’ikinyamakuru La Republica dukesha iyi nkuru.

«  Yajyanywe mu bitaro igitaraganya, kubera imiti yakoresheje ashaka kugira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, umuti yakoresheje usanzwe ukoreshwa n’abarozi b’ibimasa  kugiran go bongere ubushobozi bwabyo mu kororoka.»

Uyu mugabo nyuma yo kubagwa nawe yemeye ko yari yaguze uyu muti mu borozi b’ibibamasa.

Nyuma yo gushaka kugira ubushake bw’imibonano burenze byamuviriyemo kubagwa igitsina

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *