Ubufaransa bwemeye gutwara abimukira bakuwe muri Libye bari mu Rwanda

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzu HCR riri mu Rwanda ritangaza  ko Ubufransa bwemeye kwakira impunzi 200 zavuye mu gihugu cya Libya ziri mu nkambi y’agateganyo  mu Rwanda.

Elise Villechalane ushinzwe kumenyesha amakuru muri icyo kigo mu Rwanda yabwiye BBC  ko abo bantu bakomoka mu gihugu bya Sudani y’epfo, Sudani, Somalia, Eritrea na Ethiopia.

 

Abo, nk’uko abivuga, ngo bakeneye  umutekano wo ku rwego mpuzamahanga hisunzwe amategeko agenga impunzi ku isi.

 

Ibihugu bya Niger n’u Rwanda byemeye kwakira abimukira bava muri Libya aho ngo bifasha urwego rwa ONU rushinzwe impunzi kw’isi kwitegura mu kumenya ibyo umwimukira wese akeneye.

Abavuye muri Libya bageze mu Rwanda, bagiye gufashwa iki?

U Rwanda ruvuga ko ntacyo rwahawe ngo rwakire abimukira bava Libya

Abimukira 2000 muri Libya babuze iyo berekeza kubera intambara

Izo nkambi zibakira by’agategabyo zifasha  kumenya igisubizo burambye by’ibibazo abaimukira bafite no kumenya igihugu cyabakira.

Hagati aho HCR ishami ry’u Rwanda rivuga ko ryizeye ko n’ibindi bihugu bishobora kwemera ubusabe bwo kwakira abimukira bava muri Libya, aho abarenga 3000 bafungiwe mu bihugu biberamo intambara.

Abimukira bemerewe kwakira ni bangahe?

Ubufransa bukurikiye igihugu cya Norvege cyemeye kwakira abimukira 300 bavuye muri Libya, bacumbikiwe mu mlnkambi y’impunzi i Bugezera mu Rwanda

Sweden yemeye gutwara 150 kandi 7 muri abo bamaze kugera muri icyo gihugu cyo Ku kugabane w’Uburayi.

Kugeza ubu HCR ivuga ko uyu mwaka wa 2020 ushobira kurangira nibura abimukira 1000 bakuwe mu nkambi barimo y’agateganyo mu Rwanda bagiye ku mugabane w’Uburayi mu gihugu byemeye kubakira.

Ikindi ni uko abatazabona ibihugu bindi bibakira bemerewe kuguma mu Rwanda nk’abanyagihugu.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *