Lesotho: Umufasha wa Minisitiri w’Intebe nawe ari guhigwa akekwaho uruhare mu bwicanyi

Polisi yo mu Gihugu ca Lesotho ikiri mu iperereza ryo kumenya uwahitanye uwari umufasha wa minisitiri w’intebe muri 2017, ubu yamaze no kongera muri iki kirego umufasha w’umukuru w’iki gihugu (first lady) Maesaiah Thabane, isaba inzego mpuzamahanga kuyifasha kubona uyu mugore agahatwa ibibazo.

Uyu mugore wambere muri iki gihug ntawo yari yaravuzwe muri iki kirego ariko ubu polisi yamwongereyemo ivuga ko agomba kubazwa kuri uru rupfu ruri kugarukwaho cyane n’abanya Lestho muri iyi minsi bibaza uko umufasha w’umukuru w’Igihugu  yitaba Imana mu rupfu rw’amayobera.

Gusa bivugwa ko mbere yuko Lipolelo Thabane yitaba Imana nta bushuti yari afitanye na Maesaiah Thabane utangiye gushakishwa na polisi.

Aba bagore bombi Lipolelo Thabane na Maesaiah Thabane buri umwe yavugaga ko ariwe mugore wa Thomas Motsoahae Thabane  uyobora Lesotho kuri ubu, gusa bagiye mu rukiko Lipolelo Thabane bemeza ko ariwe mugore uzwi nk’uwambere mu gihugu(first lady) nubwo yari yaratandukanye n’umugabo we.

Lipolelo akimara gupfa Thomas Motsoahae Thabane  yahise arongora Maesaiah nyuma y’amezi atatu gusa ibintu byateye benshi urujijo.

Usibye polisi iri gushaka umugore w’uyu mutegetsi n’ Ishyaka All Basotho Convention (ABC) ryasabye Thomas Thabane usanzwe ari Minisitiri w’Intebe muri Lesotho kwegura ku buyobozi nyuma y’ibirego bimushinja kugira uruhare mu rupfu rw’umugore we rwo mu 2017.

Ari umugabo cyangwa umugore ntacyo baratangaza kuri ibi birego bari gushyirwaho nubwo Thabane muri 2017 yatangaje ko urupfu rw’uwari umugore we rwaturutse ku bwicanyi butari bufite icyo bushingiyeho.

Lipolelo Thabane yishwe arashwe mu gihe yari atashye mu rugo iwe, ibyo bikaba byarabaye iminsi mike mbere y’uko uwari umugabo we Thomas Thabane arahirira inshingano ariho kuva muri Kamena 2017.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *