Rayon sport yabonye Sugira nyuma yo kwimwa Tchbalala, Mutebi n’abandi

Rayon sport yabonye Sugira nyuma yo kwimwa Tchbalala, Mutebi n’abandi 

Perezida w’ikipe ya Rayon sport Munyakazi Sadate ashikira APR FC kuba ariyo yabahaye igisubizo kizima ibaha rutahizamu nyuma yo kujya mu makipe nka Mukura, Sunrise,Etincelles n’andi ariko bakabahakanira.

Munyakazi Sadate avuga ko APR fc ariyo yabahaye igisubizo kizima mu bihe byari bibakomereye.

” Shampiyona yari igiye gusubukurwa kandi rutahizamu wacu (Sarpong) yari amaze kugenda tutemerewe gushyiramo undi usibye usanzwe akina imbere mu gihugu.” Sadate akomeza agira ati: 

“Twahise tujya mu makipe atandukanye dushakamo rutahizamu, twagiye i Bugesera gusaba Hussein Tchbalala baraduhenda banatubwira ko agiye kujya hanze, twagiye no muri Etincelles gushakayo Mutebi Rashid nabwo biranga, tujya muri Sunrise gushakayo Babua Samson baraduhenda cyane.” Perezida wa Rayon sport avuga ko kujya gutira umukinnyi muri APR fc nta hikuba yaciye kuko ari ibisanzwe.

“Intambara hagati ya Rayon sport na APR fc ni iyo mu kibuga gusa ibera hagati y’imirongo y’ikibuga nyuma yaho urundi rugamba duhuriraho ni urwo guteza imbere igihugu cyacu.” Uyu muyobozi yakomeje avuga ko aribyo byatumye bahita begera abayobozi ba APR fc babatira Sugira banabaha igisubizo cyiza bitandukanye n’andi makipe babanje gukomangamo.

Sugira Erneste nyuma yo gutizwa Rayon sport avuye muri mukeba wayo amaze kuyikinira imikino 2 akaba yaratsinzemo igitego kimwe.

Igitego rukumbi cya Sugira Erneste nicyo cyafashije Rayon sport gutsinda Gasogi

Rayon sport yatiye umukinnyi muri APR fc mu gihe ariyo makipe ahanganiye igikombe akaba anakurikiranye Ku rutonde rwa shampiyona aho APR fc iruyoboye irusha Rayon sport amanota atandatu.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *