Abiy Ahmed yasubije perezida Trump utarishimiye ko yegukanye igihembo kitiriwe Nobel

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yagize icyo avuga ku byatangajwe na Perezida Donald Trump wa Amerika ku gihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.

Bwana Abiy yavuze ko “ntacyo azi ku bijyanye n’ibisabwa n’uburyo komite itanga ibi bihembo ihitamo ugihabwa”.

Ko rero niba Bwana Trump ashaka kubaza uko byagenze yakwegera komite ya Nobel i Oslo.

Yagize ati: “Ntabwo nakoreraga icyo gihembo, nkorera kugera ku mahoro, ikintu akarere kacu gakeneye cyane”.

Bwana Abiy yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru aho ari i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize nibwo Bwana Abiy yagenewe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel, ahanini kubera umuhate we mu kugarura amahoro hagati ya Eritrea na Ethiopia.

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu cyumweru gishize, Bwana Trump yavuze ko icyo gihembo ari we wari ugikwiye.

Yagize ati: “Ngiye kubabwira iby’igihembo cy’amahoro cya Nobel. Nakoze akazi, nkiza igihugu, nyuma numva ngo umuyobozi w’icyo gihugu ubu niwe wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel kuko yakijije icyo gihugu.

“Naravuze nti: “Reka! Ese ntacyo nabikozeho? ariko murabizi, ni ko bikorwa. Uko biri kose nakoze iby’ingenzi…nabujije ko haba intambara ikomeye, hari abo nakijije.”

Nubwo nta zina yavuze ry’uwahawe icyo gihembo cy’amahoro cyangwa igihugu, nta gushidikanya ko Bwana Trump yavugaga minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed.

Perezida Trump we asanga igihembo cya Nobel 2019 ariwe wari ugikwiye
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *