Ingabire Victoire ntiyagaragaye muri Espagne aho yagombaga kwakira igihembo mpuzamahanga

Madamu Ingabire Umuhoza Victoire umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda nti yagaragaye mu Gihugu cya Espagne ku mugabane w’uburayi aho yagaombaga kujya kwakira igihembo mpuzamahanga cyo guharanira uburenganzira bwa muntu amaze iminsi atsindiye.

Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Madrid ku mugoroba wo kuri uyu wa kane uyoborwa n’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Espagne, ari naryo risanzwe ritegura ibi bihembo.

Kurwego rw’igihugu iki gihembo cyahawe Jorge del Cura Antón impirimbanyi iharanira guca iyicarubozo muri Espagne kuva mu myaka 1990.

Pascual Serrano nawe yahembwe nk’umunyamakuru wo muri Espagne kubera umuhate we mu kwandika inkuru zigendanye no guharanira no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Madamu Victoire Ingabire w’umunyarwanda na  Nora Morales de Cortiñas ukomoka muri Argentine nibo batsindiye iki gihembo ku rwego mpuzamahanga mu guharanira uburenganzira bwa muntu.

Uyobora iri shyirahamwe yavuze ko Madamu Ingabire ari impirimbanyi ikomeye y’uburenganzira bwa muntu, ubwa politiki n’ubwisanzure .

Iki gihembo cyakiriwe n’abana ba Madamu Ingabire Umuhoza Victoire kuko we atabonye urushushya rwo kujyayo nkuko yabitangarije itangazamakuru.

Umukobwa wa Mme Ingabire Victoire niwe wakiriye iki gihembo anageza ijambo kubitabiriye uyu muhango

“ Ntabwo nashoboye kujyayo kuko nandikiye minisiteri y’ubutabera mbasaba uruhushya rw’iminsi itanu ariko ntibansubiza. Nagombaga kugenda taliki ya 4 Ukuboza nkagaruka taliki ya 8.”

Madame Ingabire Victoire wafubnguwe muri Nzeri 2018 ku mbabazi za Perezida wa repubulika ategekwa kwitaba urukiko ubushinjacyaha buri kwezi ndetse mu mabwiriza agenga izo mbabazi harimo ingingo imusaba kubanza gusaba uruhushya minisiteri y’ubutabera mbere yuko asohoka Igihugu ari nabyo byabayeho kuri iyi nshuro ubwo yanditse ntasubizwe.

“ Ntabwo namenya impamvu yatumye banyangira kuko biragoye kuyimenya, iyo umuntu atavuze impanu imwe, ebyiri,cyangwa eshatu zituma anyangira kugenda nye sinamenya icyabimuteye,… njye sinifuza kongera kuba mu buhungiro kuva nagaruka mu Rwanda muri 2010.”

Madame Ingabire Umuhoza Victoire ntihashize igihe kinini yongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma yaho ubugenzacyaha bwari butangaje ko buri kumukoraho iperereza ku bitero bya Musanze mu Murenge wa Kinigi byagabwe n’abarwanyi bivugwa ko ari aba RNC ndetse na nyuma yaho gato yongera kugaruka avugwa ubwo yashingaga ishyaka Dalfa umurinzi avuye muri FDU Inkingi yari amaze agiye ashinze anariyobora. kugeza ubu ishyaka Dalfa umurinzi nti rirakora inama yambere yaryo ku mugaragaro kuko ritarabihererwa uburenganzira nkuko umuyobozi waryo abitangaza.

Ingabire Victoire yagejeje ijambo ku bari i Madrid akoresheje ikoranabuhanga
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *