Jean Paul turayishimiye wahagaritswe na RNC avuga ko ariwe ufite impapuro z’iyishinga

Jean Paul turayishimiye komiseri ushinzwe ubushakashatsi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rya RNC avuga ko nubwo yahagaritswe ariwe ufite impapuro zishinga iri shyaka akanavuga ko ubuyobozi bwayo buriyoboza igitugu kandi ko atariwe ugomba guhagarikwa ahuwo ko abamuhagaritse aribo bakwiye guhagarikwa.

Uyu mukomiseri yabitangarije radiyo y’abanyamerika ubwo yabazwaga ibyo agiye gukora nyuma yo guhagarikwa niba arahita ashinga irindi shyaka rye cyangwa niba yemera ibihano agategereza kuzongera gukomorerwa agakomeza imirimo ye.

«  Urupapuro rumpagarika ntarwo ndabona niyo mpamvu ntagira byinshi mvuga kuri iryo hagarikwa kuko  ndi kuryumva hanze gusa bityo nkaba mbifata nkaho atari byo. »  uyu munyepolitki avuga ko yumvise ko yahagaritswe kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kuvugana nabo bahuriye mu ishyaka adakoresheje inzira bemeranyijweho avuga n’icyo akeka ko cyatumye ahagarikwa.

«  iki cyemezo cyaje nyuma gato yaho nsohoreye urwandiko muri the Rwandan mvuga yuko kunenga ubuyobozi no kuburwanya ari ibintu bibiri bihabanye, ibyo rero niba umuyobozi cyangwa umuyoboke wa RNC ashobora kumva ibintu nk’ibi agatangira gutinya kuvuga icyo atekereza byaba bihabanye n’amahame ya RNC  kuko tuyishinga twavugaga ko abayirimo bagira ubwisanzure. » akomeza avuga ko bishbora kuba bigamije gutera ubwoba abayoboke biri shyaka :

«  Niba noneho umwe mu bashinze ishyaka, umwe mu bayobozi baryo bashobora kumukanga ngo ntakavuge uribaza ko umuyoboke azajya ashobora kunenga ubuyobozi adatinya ko azirukanwa. Ibyo navuze ko ubuyobozi budakurikiza amategeko sinabisabira imbabazi nzanabisubiramo inshuro nyinshi » yongeyeho ko ishyaka  ari umwe mu barishinze kandi ko n’impapuro zirishinga ariwe uzibitse ko adateganya kurivamo.

« Ntabwo ari ukuvuga ko ishyaka ari iryacu, ishyaka twarishinze mu minsi nk’ibiri, itatu turimo tuganira ibijya mu mpapuro zitugenga, ibyo rero nkubwire ko n’impapuro zishinga ishyaka z’umwimerere (orginal) arinjye uzifite. Abo bampagaritse ntazo bafite, ibyo bavuga sibyo twemeranyije nibo batatiriye igihango sinjye ukwiriye guhagarikwa nibo bakwiriye guhagarikwa. »

RNC yavuzwemo ibibazo nyuma y’ibura rya Ben Rutabana aho bamwe bagiye begura ku myanya yabo abandi bagahagarikwa kugeza ubu nti haramenyekana ikijya mbere muri uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera muri Afurika  yepfo.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *