Cimerwa nta cyuho izatezwa nuko Leta ikuyemo imigabane yayo -John Bugunya

Nyuma yuko leta itangaje ko iri gukura imigabane yayo mu ruganda Nyarwnda rukora sima bigakekwako hari igishobora guhinduka muri uru ruganda abaruyobora bavuga ko ntakizahinduka ku byo bakoraga haba ku ngano no ku bwiza bwa sima ikotrwa n’uru ruganda.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubukungu muri CIMERWA, John Bugunya, kuri uyu wa gatanu aho yavuze ko ari ibisanzwe kua umushoramari yafata imigabane yari afite mu kigo runaka akayikuramo cyangwa akayigurisha abandi kigakomeza kigakora..

« Ntabwo ari  muri Cimerwa gusa leta igurishije imigabane yayo kuko hashize iminsi hari n’ibindi bigo yakuyemo imigabane yayo iyiha abikorera. Ibyo rero dusanga nta ngaruka bizagira kuri Cimerwa,…icyiza ni uko sima dukora ipimwa n’ababishinzwe bagasanga yujuje ubuziranenge kurusha n’iziva hanze. » akomeza  agira ati :

« Hari imishinga minini twagiye dufatanya na leta harimo kubaka Kigali Arena yatwaye igihe gito, kigali Convention center n’indi kandi byagenze neza, twizera ko rero na nyuma yaho ubu bufatanye buzakomeza kuko sima yacu ari nziza kandi ibonekera igihe kandi bikazafasha na ya politki y’ibikorerwa mu Rwanda.

«  Ubwo rero dukurikije ibiganiro tugenda tugirana n’inzego zitandukanye twumva nta cyuho bizateza uruganda mu gihe leta izaba imaze kugurisha imigabane yayo iri muri Cimerwa. »

Muri Kamena uyu mwaka nibwo ikigo cy’igihugu kiterambere RDB cyatangaje ko bidasubirwaho imigabane ya leta muri Cimerwa yashyizwe ku isoko nyuma myuko byari byasabwe na Peerzida Kagame muri Werurwe uyu mwaka ubwo yatangizaga Umwiherero w’abayobozi bakuru i Gabiro.

Iyi migabane RDB niyo ishinzwe kuyigurisha ibicishije mu kigega Agaciro Development Fund, mu itangazo RDB yashyize hanze ubwo yahamagariraga abantu kuyigura icyo gihe yagize iti :

“Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigega Agaciro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere irifuza ko abantu, amakampani cyangwa amashyirahamwe, bashaka kugura imigabane ifite mu ruganda rwa CIMERWA, bakwandika babisaba.”

Bheki Mthembu umuyobozi Mukuru wa Cimerwa atangaza raporo y’ubukungu bwa Cimerwa mu mwaka wa 2019

Ubwo hagaragzwaga raporo y’imibare yaranze uru ruganda mu mwaka ushize bigargara ko ruri mu bigo byunguka kuko hagati ya Nyakanga 2018 na Nyakanga 2019 inyungu rwagize yazamutseho 55% kuko yageze kuri miliyari 16.7 Frw ivuye kuri miliyari 10.8 Frw rwari rwungutse mu mwaka wawubanjirije. Ibi byiyongeraho ko Sima uru ruganda rwacuruje yavuye kuri Toni 357 736 muri Nzeri 2018 igera kuri Toni 429 730 muri Nzeri 2019. Bivuze ko habayeho ukwiyongera kwa 20%, bingana na Toni 71 994 nkuko iyi raporo ibigaragaza.

Cimerwa ni uruganda rwashinze mu mwaka w’i 1982 mu Karere ka Rusizi ahazwi nko mu Bugarama rushinzwe n’Abashinwa rugira ibibazo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko mu mwaka wa 2001 rwongererwa ubushobozi ruva kuri toni ibihumbi 50 rwakoraga ku mwaka rugera kuri toni 100.000.

Kuva muri 2006 Leta yahaye abikorera imigabane myinshi aho igera kuri 51% yayigurishije Abanyafurika yepfo bibumbiye muri Pretoria Portland Cement Company (PPC Limited) yo isigaranamo 49% ariyo yashyize ku isoko mu mezi ashize.

Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri CIMERWA, John Bugunya (ibumoso) n’Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa, Bheki Mthembu, mu kiganiro n’itangazamakuru.
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *