Bugesera: Ubuyobozi bwiteguye kurenganura uwarenganyijwe mu gihe cyose azaba ari mu kuri

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu mu karere ka Bugesera Umwali Angelique,  yizeza nyuma yo kugezwaho ikibazo cy’umuturage uvugwaho kurenganywa akamburwa isambu ye kitari kizwi ariko yiteguye gukora ibishoboka kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Umwali yagize ati: “Ikibazo cya Nkurunziza Epimaque nibwo bwa mbere kingezeho kuva najya mu buyobozi ariko icyo tugiye gukora nk’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, ni ukumenya niba ibikivugwamo ari ukuri.

Buri muntu iyo avuga ikibazo cye, akivuga mu buryo bumwe kandi bitandukanye n’ikibazo uko kimeze, icyo tugiye gukora nk’Ubuyobozi bw’Akarere, ni ukwinjiramo neza, nidusanga koko ibyo avuga ari ukuri tuzamufasha kugira ngo abone ibintu bye; nibwira ko umuturage wese w’Umunyarwanda agomba kurenganurwa”.

Umwali avuga ko nta kintu na kimwe cyabuza uburenganzi Nkurunziza Epimaque kubona ibintu bye, igihe hagaragaye ko umutungo we ari undi wawigabije, atanawuhawe n’Ubuyobozi.

Ibyo abigarukaho nyuma y’uko mu Murenge wa Nyamata mu Kagali ka Murama, mu Mudugudu wa Rutobotobo, isambu y’uwitwa Murekezi Epimaque wahunze mu 1994, mu guhunguka kwe yasanze ibye byarabohojwe n’abandi, isambuye bagiye bayihererekanya mu “kuyitizatizanya” kugeza n’ubu imyaka ishize ari 25 ntarayisubizwa.

Murekezi Epimaque isambu yayihawe mu 1983 arayitunganya, ahabwa n’ibyangombwa byayo ikaba ari isambu ifite hegitare ebyiri (Ha 2).

Mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe

Abatutsi, Murekezi Epimaque yahunze u Rwanda, atahuka mu 1997 asanga isambu ye ifitwe n’uwitwa Nkurunziza Gaspard.

Bizimana Frank umwe mu baturanyi ba Murekezi Epimaque yatangarije rwandaziza.rw ko Murekezi yahoze ari umuturanyi wabo kuva kera, nubwo ngo yari muto bavutse basanga muri iyo sambu ari ho atuye, ayivanwamo n’intambara ahunze.

Ahamya ko ahungutse yasanze isambu ye ifitwe na Nkurunziza Gaspard  kugeza n’uyu munsi ntabwo arayisubizwa.

Bizimana Frank ati: “Uwahoze ari Konseye wategekaga Segiteri iyo sambu iherereyemo muri icyo gihe yitwaga Sebuduranya irindi sindyibuka, yafashe isambu ya Murekezi Epimaque ayitiza uwitwa Sebagabo, nawe atangira kororeramo ihene, nyuma yaho  twahise tubona Nkurunziza Gaspard ayigiyemo, Sebagabo aragenda.

Iyo isambu ya Murekezi Epimaque yatijwe Sebagabo, Sebagabo nawe aza kuzayitiza umwana we witwa Mahirwe Chris, ku buryo iyi sambu hagiyemo abantu bagera ku 8 bayitizatizanya kugera ubwo ubu ifitwe na Nkurunziza Gaspard”.

Isambu ivugwa mu kibazo n’iyi ngiyi ingana na hegitare ebyiri (Foto Sezibera)

Bizimana yakomeje avuga ko nyuma yo guhunguka kwa Murekezi Epimaque, umwana we umwe witwa Murekatete yajyaga kureba abayobozi ngo babarenganure bakabarimanganya, ikibazo cyabo gikomeza kubaho gutyo.

Murekatete ati:  “Najyaga muherekeza ku bayobozi bakamubwira ngo azagaruke ejo mu gitondo, yasubirayo mu gitondo agasanga umukuru w’Umudugudu adahari, bakongera bakamubwira ngo azagaruke, yahagera bakongera kumubwira ko umuyobozi adahari kugeza igihe arambiwe agasubira iwabo”.

Ubundi buhamya bw’abahoze ari abaturanyi ba Epimaque Murekezi, buvuga ko iyo Sambu ye yahozemo ibiti bya Avoka, n’imivumu ariko ibyo byose byatemwe bitakirimo.

Bamurange Immaculee afite imyaka 65 y’amavuko akaba atuye mu kagali ka Murama, umurenge wa Nyamata, uvuga ko kwa Nyirabukwe bari baturanye na Murekezi Epimaque, nawe akemeza ko mu 1994 umuturanyi wabo Murekezi Epimaque yahunze abantu batangira kwigabiza isambu ye.

Bamurange atangaza ko abayibohoje mbere bumvaga amakuru ko nyirayo ari muzima bagahita bayivamo bakigendera. Ati: “Nta muntu utazi ko iriya Sambu ari ya Epimaque. Ni iye turabizi kuko Databukwe bari baturanye, Epimaque yari afite abana bane kuko twamwitaga TERI”.

Mu gushaka kumenya impamvu yatumye Murekezi Epimaque ahunga niba bidafitanye isano na Jenoside, Bamurange yagize ati “Epimaque yahunze nk’abandi bose, agarutse mu gihugu ajya gutura i Gitarama ku ivuko muri za Kamonyi, no muri Gacaca zabaye ntawamuvuzeho ibya Jenoside”.

Ikibazo cya Murekezi Epimaque cyageze no nzego z’ubucamanza

Murekezi  Epimaque akimara guhunguka akagaragaza ikibazo cye yakigejeje mu rwego rw’Abunzi , urubanza ruraba atsindira isambu ye nk’uko impapuro zibigaragaza.

Abatangabuhamya barimo Bizimana na Bamurange bavuzwe muri iyi nkuru, basobanura ko abigabije isambu ye bongeye kuregera Abunzi bo ku Murenge bahita babohereza mu Rukiko rw’Ibanze, kuko byageze aho Abayobozi batangira kwinubira icyo kibazo, bavuga ko ibibazo by’iyo Sambu harimo amananiza ngo babyihorere.

Mu Rukiko rw’ibanze niho hafashwe ikemezo ko Epimaque Murekezi atsinzwe, gusa ngo urwo rukiko rw’Ibanze ntirwigeze rwakira ubuhamya bw’abazi iriya sambu.

Nkurunziza Gaspard ufite iyo sambu ubu, avuga ko ari iye kuko yayiguze ku muntu witwa Mahirwe Chris (Umuhungu wa Sebagabo), ko kandi Mahirwe Chris yamubwiraga ko isambu nawe ari iye, kuko yayiguze amafaranga y’u Rwanda 700,000, kandi ko bagiye no mu Rukiko aratsinda.

Nk’uko twabigarutseho haruguguru, Mahirwe Chris wagurishije isambu, ni umuhungu wa Sebagabo uyu na we akaba ari we watijwe bwa mbere isambu ya Mureezi Epimaque n’uwari konseye,  Sebuduranya nk’uko byemezwa n’abaturage bazi icyo kibazo.

Iyi n’ikayi abayobozi mu nzego z’ibanze n’abunzi ndetse na Murekezi Epimaque hamwe na Nkurunziza Gaspard bagiye bandika ibibazo byabakeneye ubufasha

Nkurunziza Gaspard watsindiye iriya sambu avuga yayibonye ayiguze mu 2007. Epimaque nyuma yo kumenya ko yatsinzwe mu rw’Ibanze, yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, afite ibyangombwa by’isambu yahawe n’Ubuyobozi bwa mbere ya 1994.

Muri rusange mu rubanza Urukiko rwa rw’Ibanze rwa Nyamata rwanzuye ko Nkurunziza Gaspard atigabije isambu ya Murekezi Epimaque.

Mu kiganiro  n’Umunyamategeko utashatse ko dutangaza amazina ye, avuga ko Urukiko rwirengagije ingingo y’amategeko ivuga ko ubugure bw’ikintu cy’undi ari imfabusa, ibyo biri mu ngingo ya 276 y’Igitabo cy’amategeko mbonezamubano.

Avuga ko tariki 22/2/2019, mu rubanza RC0020/17/TB/Nyamata, Urukiko rwemeje ko isambu ari ya Nkurunziza Gaspard.

Urukiko rwategetse Epimaque kwishyura amande muri urwo rubanza akimara gutsindwa. Mu gusoma urubanza urukiko rwanzuye ko Epimaque Murekezi asubiza Nkurunziza Gaspard amafaranga 200,000 yakoresheje akurikirana urubanza, ndetse akamuha amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 1000,000 y’Umwunganizi mu mategeko wa Nkurunziza Gaspard.

Umunyamategeko akomeza avuga ko Urukiko rwarenganyije amuturage wambuwe isambu ye, ndetse ubu uri mu kiciro  cya mbere cy’Ubudehe. Ati: “Ni akarengane gakomeye cyane uwitwa Murekezi Epimaque yahuye nako.”

Uyu Munyamategeko avuga ko Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 15, havuga ko “Abantu bose bareshya imbere y’amategeko”. Yongera ati : “Ntabwo Umuyobozi ashobora kwambura umuturage ibintu bye akabiha undi ngo abyigurishirize.”

Amakuru avuga ko urubanza rwo gufata ikemezo ku kibazo cya Murekezi, Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata yagisomye Murekezi Epimaque adahari, ngo nta nubwo yamenyeshejwe itariki y’isomwa.

Umucamanza yatumiye Nkurunziza Gaspard wenyine amusomera umwanzuro, umubwira ko yatsinze urubanza. Ibyo n’ibyo umusesenguzi w’Umunyamategeko kuri icyo kibazo avuga ko itegeko rivuga ko urubanza rugomba gusomerwa mu ruhame. Umunyamategeko ati “Umucamanza yatanze itariki yo gusoma urubanza azi neza ko azaba adahari, azaba ari muri konje. Maze aza kurusoma nta muntu uhari, uretse Nkurunziza Gaspard wenyine.”

Mu nzandiko zihari zigaragaza ko Umucamanza yiseguye avuga ko uru rubanza rusomwe mbere y’igihe cyari giteganyijwe kubera ko azaba adahari ku munsi nyawo rwagombaga gusomerwaho.

Icyambwa cy’isambu ya Epimaque Murekezi (1)
Icyambwa cy’isambu ya Epimaque Murekezi
Ibi n’ibyangombwa bigaragaza ko isambu ari iya Epimaque Murekezi
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *