Apr fc imuvuze inamuhe indishyi –Ingabire Immaculee

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee avuga ko APR FC ikwiye kuvuza umukinnyi wa Gicumbi FC waraye ukubiswe n’bafana bikekwa ko ari aba APR fc ubwo bamukekagaho kuroga ikipe yabo.

Uyu muyobozi mu kigo gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane yabitangarije kuri radio 10 ubwo yavugaga ko ibyakozwe bidakwiye ari n’imyumvire mibi igomba guhinduka ku bantu bafite isa niyo bose.

«  APR igomba kumuvuza ikanamuha impozamarira. » ibi yabivuze ubwo umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald yari amubajije niba ibyabereye ku kibuga cya Mumena ku mukino wahuzaga APR FC na Gicumbi byo gukubita umukinnyi w’iyi kipe wakekagwaho amarozi yo kubuza ikipe yabo gutsinda undi amusubiza ko iby’umupira atabikurikirana.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo umukinnyi wa Gicumbi  w’Umunye Ghana uzwi ku izina rya Tchabalala utari ku rutonde rw’abajya mu kibuga yahohotewe n’abafana bari ku kibuga bamusanze mu rwambariro bamukekaho kuroga ikipe yabo ikananirwa gutsinda.

Ingabire asanga hari imyumvire ikwiye guhinduka kuko itajyanye n’igihe

Uyu mukino wagiye kuba APR FC iri ku mwanya wambere muri shampiyona mu gihe Gicumbi yo yari ku mwanya wanyuma.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rutangaza ko rwafashe abakekwaho kumuhohotera bakaba bakiri gukorwaho iperereza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ubuyobozi bwa Gicumbi bwo bwatangaje ko umukinnyi wabo ari ku bitaro ibisubizo by’ibizamini bamufashe bitarasohoka ngo bamenye niba bamukomerekeje bikoye.

Tchabalala bivugwa ko yakubiswe cyane
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *