Amafoto+video : Gasabo : Ku munsi w’abafite ubumuga bategereje ibiryo mu birori birabura bake babirwaniramo

Ku munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihizwa taliki 3 Ukuboza buri mwaka abitabiriye uwa 2019 mu Karere ka Gasabo bavuga ko hari ibitaragenze neza kuko abawitabiriye bavuga ko batabonye amafunguro yari abagenewe kubera gutinda bagataha batayabonye naho aziye bake bari basigaye bayarwaniramo abanyantege nke batahira aho.

Ibirori byabereye muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi aho beretswe amahirwe bafite mu nyunganirangingo n’insimburangingo zikorerwa muri iki kigo ndetse n’abagera kuri 25 bahabwa amagare abafasha mu ngendo zabo mu birori byari biyobowe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Nyirabahire Languida.

Gusa ibi birori ntibyasojwe nk’uko byari biteganyijwe kuko amafunguro yagombaga gusoza ibirori yatinze kuza benshi bataha batayabonye abasigaye bake bayategereje na bo birangira hari abatayabonye kubera umuvundo wasabaga abafite imbaraga.

Bake bari basigaye babanje  gutegereza ibiryo bumiwe gusa babona ibimenyetso ko nibatarambirwa barya
Ibiryo byaje bisanga benshi mu babirya bamaze kurira imodoka zibasubiza mu Mirenge yabo
Ibiryo byaje abateguye ibirori bamaze kuzinga intebe abantu batashye
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *