Ingabire Victoire yeguye ku buyobozi bwa FDU anasezera muri P5

Umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi akaba ari nawe warishinze Ingabire Umuhoza Victoire yamaze kurisezeramo ashinga irindi rye anitandukanya n’impuzamashyaka P5 yabarizwagamo.

Mukiganiro uyu munyepolitiki yahaye ijwi ry’Amerika avuga ko kutabona uko abonana n’abarwanashyaka b’uyu mutwe wa politiki nyuma yo gufungurwa no kuba iri shyaka hari aho rigonganira n’amategeko agenga imitwe ya politiki mu Rwanda. Ikindi avuga cyamuteye gusezera muri iri shyaka yari amaze imyaka 13 ayoboye ni uko ashaka gushinga irindi rigendera ku mategeko agenga imitwe ya politiki mu Gihugu.

Ishyaka FDU Inkingi ni rimwe mu mashyaka atanu yibumbiye hamwe mu cyiswe P5 akorera hanze atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, uyu munyepolitiki yahise anitandukanya n’iyo mpizamashyaka kuko abona ko harimo amashyaka atakubahiriza amategeko yo mu Rwanda agenga imitwe ya politiki.

Ingabire Umuhoza Victoire ugiye kuzuza imyaka 10 agarutse mu Rwanda ubu aracyari kwitaba ubugenza cyaha Ku iperereza riri kumukorwaho bijyanye n’ibitero byagabwe mu Rwanda n’abavuga ko ari abarwanyi ba P5.

Ntacyo FDU Inkingi iratangaza kuri iki cyemezo cya Ingabire wari umuyobozi wayo cyangwa ngo ivuge ejo hazaza hayo itari kumwe n’uwayishinze.

Ishyaka FDU Inkingi ntiryari ryemererwa gukorera mu Rwanda mu gihe rimaze ahubwo ryakunze kumvikana ritabaza Ku iyicwa, ibura n’ifungwa rya bamwe mu barwanashyaka baryo.

Ikiganiro Ingabire yahaye VOA

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *