Abakomisiyoneri n’abunganira abandi mu mategeko barya indishyi z’abakoze impanuka babariganije

Indishyi zigendanye n’impanuka zo mu muhanda ziribwa na bamwe mu bunganira abandi mu by’amategeko, ku bufatanye n’abakomisiyoneri (abahuza), bafatirana ubumenyi buke bw’abakoze impanuka.

Mu mwaka wa 2017 abanyonzi barindwi bagonzwe n’imodoka ya Bralirwa Nyakiriba. Muri aba bantu 7 bane bahise bitaba Imana harokoka batatu, babiri bakuramo ubumuga bwa burundu . Aba bakiri mu bitaro, uwunganira abandi mu mategeko (Avoka) yabasanze mu bitaro avugana n’ababyeyi babo buri umwe amwemerera miliyoni 2 baramusinyira atwara dosiye yose nabo barataha baheruka ayo.

Mukamutsinzi Dativa, ni umubyeyi utuye mu Gatsata, umwana we w’imyaka icyenda yagonzwe na moto muri 2014, akuka amenyo abiri.

Avuga ko yavuje umwana  we mu ivuriro ryigenga, bamupima ubumuga, basanga afite 50%. Yashatse umwunganire mu by’amategeko, bageze mu kigo cy’ubwishingizi ngo cyanga ibyavuye ku muganga wigenga. Umuganga w’ikigo apimye yamuhaye ubumuga bwa 17%. Ngo uwo wamuhagarariraga imbere y’amategeko yahise amutwara idosiye yose, anamwishyurira ibitaro.

Uwamwunganiraga imbere y’amategeko niwe wakomeje gukurikirana idosiye, mu 2019 ikigo cy’ubwishingizi gihamagara nyina w’umwana bamuha ibihumbi Magana atanu.

Uyu mubyeyi asanga bitari bikwiye kuko umwana yakubise umutwe hasi, ubumuga bushobora kuzamugaruka, kandi umwana yamaze umwaka atiga. Uyu mubyeyi abona ko Uwamwunganiraga imbere y’amategeko yamugambaniye mu kigo cy’ubwishingizi, cyane ko atanamwishyuje. Ku bwe yumva yaragombaga no kwishyurwa ingemu zamusangaga mu bitaro, ndetse akanarihwa iminsi yamaze adakora yita ku mwana.

Abakomisiyoneri nibo zingiro ry’uburiganya mu mpanuka zo mu muhanda

Abakomisiyoneri ni abahuza hagati y’uwakoze impanuka, n’abunganira abandi imbere y’amategeko ndetse n’ikigo cy’ubwishingizi nk’uko bisobanurwa na Kagire wo mu kigo cy’ubwishingizi. Ati “Aba nibo bakora akazi gakomeye muri ubu buriganya bw’abunganira abandi imbere y’amategeko. Nibo birirwa bashaka abantu bakoze impanuka ngo babafashe kubaburanira ibyabo ndetse ni nabo bagaragara kenshi ahantu habereye impanuka nubwo uhageze agira ngo n’abandi bose bahuruye ariko haba hari abari mu kazi.”

Nk’uko umwe mu bakozi ba kimwe mu bigo by’ubwishingizi abivuga, ati: “Aba bakomisiyoneri biba na ngombwa bagafatanya n’abapolisi bo ku mihanda bapima impanuka. Babura uwayikoze bagasaba umupolisi wayipimye kubaha umwirondoro w’uwagonzwe bakabona kujya kumushakisha”.

Ibi kandi bishimangirwa na Nsengimana Felix, umuturage wo mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu. wakoze impanuka mu ntangiriro z’umwaka wa 2017, agongwa n’ikamyo ya Fuso muri Nyakiriba, ubwo we yagendaga n’igare.

Uyu muturage avuga ko mu gihe yari mu bitaro bya Gisenyi, umupolisi witwa Kanyandekwe Emmanuel wari wapimye ahabereye impanuka yamukurikiranye aza kumwaka umwirondoro we arawumuha atazi ikigamijwe.

Uruhare rw’abakomisiyoneri muri ubu buriganya ntiburangirira gusa mu kubona uwakoze impanuka kuko rurakomeza kugera uwagonzwe yishyuwe.

Abakomisiyoneri barira hose

Kagire akomoza ku bakomisiyoneri yagize ati, “Iyo umukomisiyoneri agejeje ku wunganira abandi mu amategeko (Avoka) umwirondoro w’uwagonzwe, yiga ikibazo uko kimeze, akagihuza n’amategeko, akabona aho yakungukira mu gihe yaba atangiye kuburanira uwakoze impanuka.

Aha inyungu ze ziba ziri ahantu habiri, hamwe ni ku uwagonzwe yakwishyurwa akazamwishyura ahandi ni ukugura ikirego cyose agaha uwagonzwe intica ntikize maze we agakomeza kwishyuza ikigo cy’ubwishingizi.

Benshi mu bunganira abandi imbere y’amategeko bahitamo kugura ikirego cyose bakagitwara uwagonzwe bakamuha make bo bakazihanganira n’ikigo cy’ubwishingizi.

Hari n’uruhare rw’abapolisi bo mu mihanda muri ubu buriganye

Ubu buriganya butangirira mu muhanda ahabereye impanuka.  Bitangira umupolisi ari gupima impanuka, agafata umwirondoro w’uwayikoze akamwizeza kuzamushakira umwunganira mu mategeko, inyungu ze akazazihabwa n’uwo wunganira abandi mu mategeko  yarangiye umukiriya. Ahandi polisi igaragara muri ubu buriganya nk’uko twabibwiwe n’abakozi ba bimwe mu bigo by’ubwishingizi, ni mu mpanuka z’amagare. Inyinshi bemeza ko uwabagonzwe ariwe uba uri mu makosa kandi n’abanyegare bagira amakosa. Ibi nabyo umupolisi abikora mu nyungu ze kuko wa munyegare iyo yishyuwe amenya uwabimufashijemo.

Aha kandi ngo birashoboka ko umupolisi ashobora guhimba impanuka aho twahawe urugero rw’umuntu ugonga igiti cyangwa imodoka ikagwa bakavuga ko yagonzwe.

Naho Nsengimana Felix wagongewe Nyakiriba we avuga ko nyuma yo kwakwa umwirondoro n’umupolisi, haje abantu batatu barimo uwitwa Claude, Basile n’umugore witwa Vanessa bamusanga iwe mu rugo mu cyaro,  bamubwira ko bagiye gukurikirana iby’impanuka ye, nyamara ngo nibwo bwa mbere yari ababonye, bataziranye. Akeka ko bamenye icyaro atuyemo bakibwiwe n’umupolisi yari yaharangiye ntacyo asize. Ati “Abo batatu ntabwo bari abanyamategeko kuko bangejeje ku munyamategeko witwa Twagirayezu Christophe ufite n’ahantu akorera i Kigali ari nawe wakomeje kumfasha nubwo nawe bitarangiye neza.”

Uyu akomeza avuga ko uyu munyamategeko yashatse kugura impanuka ye abicishije mu bakomisiyoneri be ariko ntibyakunda. Ati “ Baje kunsaba ko bampa ibihumbi 500 ubundi nkabareka bakirwariza, ibyo nabibwiwe na Claude  umwe mu baje kunshaka mbere, gusa narabyanze kuko bashakaga kumfatiranya n’ubukene, ibyo byaranze bakoresha ubundi buriganya bwo kunguriza amafaranga afite inyungu y’umurengera.”

Abacamanza mu nkiko nabo si shyashya mu guca imanza z’indishi z’impanuka

Bikorimana nawe ukora mu kigo cy’ubwishingizi agira ati : “Mu gihe  hatarasohoka iteka rya minisitiri rishyiraho umushahara fatizo mu Rwanda, ibigo by’ubwishingizi bishobora kuzahombywa n’ibyemezo by’abacamanza kuko babifata  mu nyungu zabo, babarira abakoze impanuka kandi bikaba binashobora guterwa n’abunganira abandi imbere y’amategeko baganira nabo.”

Aha ibigo by’ubwishingizi bitanga urugero rw’umuntu utagira akazi kazwi (wo ku muhanda) ugongwa, ubutabera bukemeza ko yakoreraga ibihumbi 3 ku munsi kandi ngo ari nawe wari utunze umuryango kugira ngo ibyo bamuha byiyongere. Gusa hano ntihagaragara aho umucamanza abonera inyungu mu guca urubanza gutyo abogamye.

Aha kandi hari abunganira abandi imbere y’amategeko ngo bajya mu bushinjacyaha bakabwira abahakora ko dosiye runaka y’impanuka itagomba kuzahava atariwe uyiguze, akazitira uwakoze impanuka kuyibona kugira ngo abe ariwe uzaburana urwo rubanza ategeke uwakoze impanuka ibyo ashaka.

Abaganga nibo pfundo ryo kubona amafaranga y’indishyi

Bamwe mu baganga nabo mu bitaro ntibaba shyashya mu gukora akazi kabo neza kuko bongera impanuka bakayikabiriza ku buryo bashobora kuyiha 50% kandi yari ikwiye nka gatatu.

Ibi ahanini bigaragara iyo uwakoze impanuka asabwe kwishakira undi muganga mu gihe atumvikanye ku buremere bw’impanuka n’umuganga w’ikigo cy’ubwishingizi. Aha uhasanga umuganga ari kubaza uwunganira abandi imbere y’amategeko kuri telefoni ngo ko byananiranye uyu mukiriya wawe tumuhe kangahe. Bigatera kwibaza uburyo umuganga abaza uwunganira abandi imbere y’amategeko ibyerekeranye n’ubuvuzi.

Ibigo by’ubwishingizi byemera ko icyo kibazo gihari

Muri rusange abakora mu bigo by’ubwishingizi bemera ko iki kibazo gihari ndetse kinakomeye kuko ariho hantu hasigaye uburiganya bugaragara bwabuze ababurwanya.

“ Iki kibazo kirakomeye ku buryo ahantu hasigaye habera impanuka hakagera abunganira abandi imbere y’amategeko mbere ya polisi.  Iyo abo banyamategeko hatageze, hagera abakomisiyoneri babo ku buryo babihinduye ubucuruzi kandi  ntibite ku buzima bw’uwakomerekeye mu mpanuka.”

Abunganira abandi imbere y’amategeko twaganiriye nabo bemeza ko ibi bibaho ahanini ko ingufu z’abo abaturage bazitinya babakangisha ko nibatemera ayo babahaye bari bureke gukurikirana ibibazo byabo.

Umwe mu bunganira abantu mu mategeko ati, “Bamwe mu bunganira abandi imbere y’amategeko barabikora bakagura impanuka yose bagatwara na dosiye yose ku buryo mutandukanye ntaho wahera ukurikirana ikirego, ikindi  bakangisha abantu ko nibanga amafaranga babahaye bari bubivemo kandi ko ntawundi uzabishobora  kuko ariwe ufite dosiye yose.”

Ibigo by’ubwishingizi bivuga ko iki kibazo giteye inkeke nubwo kukirwanya bitoroshye kuko ahanini ari uruhererekane rwa Polisi, abanyamategeko baburanira abantu, abaganga ndetse n’inkiko zikabigiramo uruhare.

Umwe mu bakozi bakuru ba kimwe mu bigo by’ubwishingizi mu Rwanda agira ati, “ Ntabwo twe twemera ko hagira umuntu wishingira undi twe twemera ko yamuhagararira gusa, ariko bigera nyuma uhagararira abandi imbere y’amategeko akabwira umuturage ko amwishingiye bikarangira amafaranga yose ariwe uyahawe.”

Uwarenganyijwe asobanura uko byagenze mu magambo

Impapuro zerekana ko Felix yakoranye na Avoka Twagirayezu Christophe nubwo twazimweretse agaceceka ahubwo agahitamo gusubira gutera ubwoba Felix abicishije ku mukomisiyoneri Claude amubwira ko bari kumuteza abantu.

Kwirakwiza

One thought on “Abakomisiyoneri n’abunganira abandi mu mategeko barya indishyi z’abakoze impanuka babariganije

  • October 30, 2019 at 2:02 pm
    Permalink

    Ntitaye kuri topic, iyi nkuru ikoze neza pe! Si ngo” numvise” cg uko umunyamakuru abyumva,Impande bireba zagize icyo zibivugaho.Courrage munyamakuru.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *