Itangazamakuru na sosiyete sivile biracyafite urugendo rurerure mu kuvugira Abanyarwanda –TI-Rwanda

Ishami ry’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda TI Rwanda rivuga ko imiryango itari iya leta n’itangazamakuru mu Rwanda bigifite urugendo rurerure mu gukorera ubuvugizi abatura Rwanda no kubashishikariza mu kugira uruhare mu bibakorerwa.

Ibi byatangajwe na Mupiganyi appolinaire umjunyamabanga uhoraho wa TI – Rwanda  kuri uyu wa gatanu taliki 27 Nzeri mu nama yahuje uru rwego n’abafatanyabikorwa barwo barebera hamwe uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa aho avuga ko itangazamakuru n’iyi miryango bikora ubuvugizi iyo hari ikibangamiye abaturage ariko ntibabukore mu buryo burambye kuko hari urwego batarageraho.

“ Imiryango itegamiye kuri leta n’itangazamkuru n’indi miryango yashyiraho igitutu mu buvugizi (Pressure group) irahari hari n’inzego zifasha kugirango amategeko ashyirwe mu bikorwa ariko iyo hari itegeko runaka ribangamiye abantu, abanyamakuru na sosiyete sivile zikabibona zirakivuga ariko ntabwo zibikora mu buryo burambye nk’ubuvugizi kugirango icyo kintu gihinduke”.

Uyu muyobozi yatangaje ibi ubwo yavugaga ku itegeko rishya rigena imisoro ku mitungo itimukanwa ubwo yavugaga ko byavuzwe bikongera bigaceceka ariko ko niritangira gushyirwa mu bikorwa aribwo abantu bazongera kubivugaho kandi hari abo rizaba ryagizeho ingaruka.

“Nk’ubungubu itegeko rijyanye n’imisoro ku mitungo itimukanwa abantu baracecetse koko ariko ngirango niritangira gushyirwa mu bikorwa hari abo byagizeho ingaruka rizongera rivugwe nibyo koko tuzaba twarakererewe” Mupiganyi akomeza agira ati : “ Twe nka TI Rwanda umuyobozi wayo ( Ingabire Marie Immacule) yagize icyo abivugaho ariko itangazamakuru ntiryakomeje ngo rifashe bikomeze kugarukwaho natwe ntitwakomeje kuganira nabo bireba ngo wenda iryo tegeko ribe ryakurwaho.”

Mupiganyi avuga ko sosiyete sivile nyarwanda n’itangazamakuru bagifite intege nke mu kuvugira abaturage.

“ Njye mubusesenguzi bwanjye mbona ko tutaragira za mbaraga  zo gukora ubuvugizi burambye, ubuvugizi busaba igihe iyo ikibazo gihari hagakwiye gukorwa ubuvugizi kandi bugakorwa mu buryo buhuje imbaraga.”

Gusa nubwo yagaragaje integenke z’aba bashinzwe kuvugira rubanda nyamwinshi aribo sosiyete sivile n’itangazamakuru Mupiganyi yanatanze ingero z’ubuvugizi bwagiye bukorwa bugahindura ibintu ku nyungu z’abaturage.

“ Sosiyete sivile, itangazamakuru n’indi miryango ikora ubuvugizi ntabwo turagera aho dushaka mu gihugu cyacu niyo mpamvu haza n’amategeo nkayongayo (abangamiye abaturage) agahita wenda akazahinduka nyuma aho ntanga urugero nk’itegeko ryongeraga amagarama y’urubanza mu nkiko  yari yakubwe inshuro nyinshi  abaturage bagaragaza ko badashobora kubona ubutabera kubera icyo giciro ariko ubu yarongeye aragabanywa kubera ubuvugizi bwakozwe.”

Mupiganyi asanga itangazamakuru na sosiyete sivile bakwiye kuvugira baturage mu buryo burambye
Kwirakwiza

One thought on “Itangazamakuru na sosiyete sivile biracyafite urugendo rurerure mu kuvugira Abanyarwanda –TI-Rwanda

  • October 1, 2019 at 5:47 pm
    Permalink

    Umurundi niwe wabivuze neza”ntawe uvugana injya mukanwa” ikibazo si uko ibibazo biriho batabibona ikibazo gikomeye cyane cyane ni ukubona ibitagenda neza bikorerwa umuturage ukaruca ukarumira,kiri jye nta civil society iba mu Rwanda,nizihari ni baringa

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *