miliyoni za roho z’abazize Jenoside nti zizatuma aruhuka mu mahoro -Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga avuga kurupfu rw’umwanditsi w’umunyamakuru w’umufaransa Pierre Pean wanditse amateka mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi yavuze ko atazoroherwa na roho zirenga miliyoni zapfuye zizize Jenoside yabakorewe.

Pierre Péan wanditse inyandiko zanenzwe ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye

Pierre Pean yari umwanditsi akaba n’Umunyamakuru ukomoka mu Bufaransa, yapfuye kuri uyu wa 25 Nyakanga 2019 ku myaka 81. Yari umwe mu banditsi bakomeye bamamaye cyane kubera inyandiko ze kuri Afurika, by’umwihariko yanenzwe bikomeye kubera imvugo ze zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ku rupfu rwe Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagize ati : ” umwe mu bahakanyi bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye. Roho zirenga miliyoni z’abapfuye bazize Jenoside nti zizatuma iye iruhukira mu mahoro.”

Pierre Péan yakunzwe gushinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu gitabo cye cyasohotse mu 2005 yise ‘Noires fureurs, blancs menteurs’ ugenekereje mu kinyarwanda ni ‘abirabura bagira umujinya w’umuranduranzuzi, abera bakaba ababeshyi’ .

Yagaragazagamo ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.
Yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo Libération, Le Canard Enchaîné, Actuel n’ibindi

Kwirakwiza

One thought on “miliyoni za roho z’abazize Jenoside nti zizatuma aruhuka mu mahoro -Nduhungirehe

  • July 26, 2019 at 12:41 pm
    Permalink

    It better u die twice cz once not enough

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *