APR FC yamaze kubona abatoza bahenze kurusha abatoza Amavubi

Amakuru dukesha ikinyamakuru k’imikino funclub avuga ko ikipe y’ingabo z’ighugu APR FC,  yamaze gusinyisha umutoza  Adil Mohammed Erradi ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi n’ubwa Maroc n’umwungiriza we Saad Praince na we ukomoka mu gihugu cya Marooc bombi bakaba bemerewe umushahara w’ibihumbi 30 by’amareyo arenga gato miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Uyu mutoza  mukuru Adil Mohammed Erradi amaze igihe mu Rwanda kuko amaze iminsi akurikirana ikipe ya APR FC muri Cecafa kuva ku mukino wambere yakinnye. Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mutoza yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu amwemerera guhabwa ibihumbi 18 by’amayero ku kwezi n’umwungiriza we agafata 12.

Erradi (iburyo) amaze iminsi i Kigali akurikirana imikino ya APR FC muri Cecafa anaganira ku masezerano ye

Nta makipe makuru menshi bigaragara ko yatoje usibye amakipe y’abana U 13 na U21 yatoje mu ikipe ya RACING CLUB DE SCAARBEEK yo mu Bubirigi kuva muri 2006 kugeza muri 2011, anatoza amakipe y’abana muri FC Brussels muri 2011-2013 aho yaje no kugirwa diregiteri wa siporo muri iyi kipe uwo mwaka.

Yanatoje kandi muri Afurika ikipe nka Bechem United yo muri Ghana yaciyemo muri 2016 akamaramo amezi atandatu, ahita yerekezamuri Raja Cassablanca nk’umutoza wungirije muri 2017, aho yatwaranye na bo CAF Confederation Cup ndetse n’igikombe cy’igihugu.

Akazi ke bitegerejwe ko agatangirana n’ukwezi gutaha kwa Kanama 2018 ubwo azaba yitegura imikino ya shampiyona n’igikombe cy’amahoro dore ko APR FC itazasohoka.

 Adil Erradi amafranga azahembwa umutoza w’ikpe y’igihugu ntayageza
Kwirakwiza

One thought on “APR FC yamaze kubona abatoza bahenze kurusha abatoza Amavubi

  • July 14, 2019 at 8:07 pm
    Permalink

    Iyo nkuru yaba ari nziza cyane ku bakunzi ba APR FC !
    Ariko kumva ko Umulisa yaba akibarizwa muli Staff ya APR FC, k’umwanya uwo ari wow ose ; APR FC ntaho yaba ivuye, ntaho yaba igiye !

    Uwo Mugambanyi umaze kwirukanisha abakini Cumi na batandatu ba APR FC, nyuma yo kugambanira Lazlo, Myograd no kugora Petrovic agahitamo kwitahira aho kwicwa n’umutima ; nt’amahoro azaha abo Batoza bashya baje muli APR FC ! Njye nt’amezi atandatu mbaha muli APR FC, Umulisa acyiyibariza mo ! Wait and see !

    Ariko se, ko numva ko Umulisa yije Civil Engineering ; bamushakiye akazi yigiye aho kumuzirika k’ubutoza atazapfa amenye m’ubuzima bwe ; He is good for nothing, a mentally retarded ; he is really a zero !

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *