Undi munyarwanda wari ufungiwe muri Uganda yarekuwe byagateganyo atanze akayabo

 Umucamanza wo mu Gihugu cya Uganda Nakawa Grade yamaze kurekura by’agateganyo Umunyarwanda wari ufungiwe muri iki Gihugu nyuma yo kumuca icyiru cy’amashiringi ashinjwa ibyaha byo kwinjira muri iki Gihugu no kuhaba mu buryo butemewe n’amategeko.

Ishimwe Moses Itaro yarekuwe atanza amashimirimgi ya Uganda akabakaba hafi ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda ariko bagenzi be babibiri bari bafunhwanywwe bo bacibwa agera muri miliyoni 10 z’Amashiringi.

Ishimwe yarekuwe nyuma yaho umushinja cyaha Justine Feni avugiye mu rukiko ko ntaho ahuriye n’abandi 2 baregwaga mu rubanza rumwe asaba ko we urubanza rwe rwatandukanywa n’urwabo bombi batatangaje umwirondoro wabo.

Uru rubanza rwimuriwe taliki yambere Mata 2019 nubwo byemejwe ko Ishimye arekurwa nyuma yo gutanga aya mafaranga.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru chimpreport kivuga ko hari amakuru ava mu nzego zumutekano avuga ko Ishimye na Daniel Walyemera bafatiwe hafi y’ibiro by’iperereza rya Gisirikare CMI biri ahitwa Bugolobbi bahahagaze basa n’abashaka kumenya ibihakorerwa.

Abafashwe bahakana ibyo bashinjwa bakavuga ko banyuze hano bagiye gusenga mu rusengero rw’Intumwa y’Imana Elvis Mbonye ruri hafi yaho batuye, Ishimwe akaba yaranafatiwe muri uru rusengero  nkuko byemezwa n’inshuti ye.

Uyu mugabo kandi ngo arashinjwa icyaha cyo kuba muri iki Gihugu atabyemerewe kuko ngo yinjiye muri Uganda kuwa 26 Ukwakira aciye ku mup[aka wa Gatuna aho byemezwa ko yafashwe amaze amezi 2 gusa muri iki Gihugu.

Ishimwe azasubira mu rukiko taliki ya 1 Mata nubwo yarekuwe
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *